skol
fortebet

Isi yose yatangariye umwana w’imyaka 14 ufunzwe azira kwica umugabo we w’imyaka 40

Yanditswe: Thursday 27, Jul 2017

Sponsored Ad

skol

Polisi yo mu gihugu cya Nigeria yataye muri yombi Aisha Isah umugore w’imyaka 14 y’amavuko wo mu gace ka Lifari muri Mashengu, imuziza kwivugana Isiaka Usman, umugabo we w’imyaka 40 y’amavuko.
Amakuru akomeje kuvugwa mu bitangazamakuru byo muri Nigeria, aremeza neza ko Aisha Isah wishe umugabo we nyuma y’amezi atanu gusa babanye, yari asanzwe ari mubyara we, mu masano y’umuryango wabo [bombi ni ababyara].
Kuri uyu wa Kabiri ushize, ni bwo Aisha Isah, yabwiye itangazamakuru ko mu (...)

Sponsored Ad

Polisi yo mu gihugu cya Nigeria yataye muri yombi Aisha Isah umugore w’imyaka 14 y’amavuko wo mu gace ka Lifari muri Mashengu, imuziza kwivugana Isiaka Usman, umugabo we w’imyaka 40 y’amavuko.

Amakuru akomeje kuvugwa mu bitangazamakuru byo muri Nigeria, aremeza neza ko Aisha Isah wishe umugabo we nyuma y’amezi atanu gusa babanye, yari asanzwe ari mubyara we, mu masano y’umuryango wabo [bombi ni ababyara].

Kuri uyu wa Kabiri ushize, ni bwo Aisha Isah, yabwiye itangazamakuru ko mu byamubangamiraga harimo kuba kuva yatangira kubana na Isiaka yicishijwe inzara kandi akomeza no gufatwa nabi n’uyu mugabo we wari usanzwe abafite ari abagore babiri.

Nk’uko rero yakomeje abisobanura, ngo hari haciye iminsi ibiri ntakintu ahabwa n’umugabo we. Nyuma agerageje kugira icyo amubaza, uyu mugabo rero ni ko guhita amukubita urushyi ngo ari nabyo byazamuye umujinya w’uyu mugore ukiri muto, na we ahita amukubita umuhini mu mutwe ahita yitura hasi.

Ati:” Umugabo wanjye yari afite umuco mubi wo kutampa amafaranga yo guhaha, igihe cyose twageragezaga kugira icyo tumwaka [abagore be], yaraubwiraga ngo nitujye iwacu [ku babyeyi bacu] abe aribo batugaburira. Ntiyatwitagaho, yadukubitaga buri uko tumwatse amafaranga yo guhaha ibyo kurya."

Ubwo Aisha yicaga umugabo we, mugenzi we [undi mugore] yari yajyanye umwana kwa muganga.
Ati:” Mugenzi wanjye ntabwo yari ahari kuko ni njye n’umugabo twari twasigaye mu rugo twenyine ibyo byose biba. Nafashe umuhini mukubita mu mutwe ahita agwa hasi nanjye mpita nirukankira kwa mama aho atuye mu gace ka Kahigu muri Mashengu ngo angire inama.”

Aisaha w’imyaka 14, uvugako yishe umugabo we abitewe n’uburakari bw’ako kanya, yasabye ko yababarirwa ku byo yakoze.
Ati:” Mumbabarire ku byabaye, kuko byatewe n’imbaraga za sekibi, nkaba nsaba Imana ngo ababyeyi banjye bazambabarire, kuko ntarinzi ko arapfa. Kuri ubu ndicuza kubyo nakoze byose”

Bala Elkana, umuvugizi wa Polisi, yasobanuye ko nyakwigendera yashizemo umwuka ari gukurikiranwa ku bitaro bya Mashengu. Yongeyeho kandi ko mu rubanza rw’uyu mugore ukiri muto, hatazitabwa ku myaka afite, ahubwo ko bazareba uburemere bw’icyaha yakoze

Ibitekerezo

  • Uyu mwana wumukobwa ndasaba ko bamurekura ahubwo bakamushyikiriza ikigo cyita kubahohotewe ,ahubwo bakurikirane abamushyingiye ahongaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa