skol

Jackie Chan bivugwa ko nawe ari mu banduye icyorezo cya Coronavirus yagize icyo abivugaho

Yanditswe: Monday 02, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi wa filime w’icyamamare muri Hollywood Jackie Chan, birahwihwiswa ko yaba yamaze gufatwa na Coronavirus, ikicyorezo gihangayikishije Isi yose, yagize icyo avuga ku batangiye kuvugako nawe yamaze kwandura.

Jackie Chan amakuru ahari aravuga ko kuri ubu yaba yamaze gushyirwa mu kato cyangwa se ahantu hawenyine kugirango atanduza abandi kandi anabashe kwitabwaho n’abaganga b’inzobere mukuvura ibyorezo.

Jackie Chan abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yatangarije isi ko akiri muzima atekanye rwose atigeze yandura ubu burwayi. Mu magambo ye tugenekereje yagize ati“Rwose ntimuhangayike ntakibazo cy’ubuzima mfite meze neza ndatuje, kandi ndishimye konkiri muzima ikindi kandi ndifuzako n’abandi batekana bakagira ubuzima buzira umuze” .

Ibi bibaye nyuma y’uko humvikanye iki cyorezo mu Butaliyani bivugwako uwacyanduye yagikuye muri Nigeria nyuma akaza gusubira mu mugi wa Milan akaba arinaho yagaragaye, ni mugihe Nigeria nayo yemeje ko ari ukuri ko hari abanduye Coronavirusi bagaragaye mu murwa mukuru Lagos.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa