skol

Jamie Foxx agiye gukina ari Mike Tyson muri filime mbarankuru[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 24, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’igihe Mike Tyson, umunyabigwi mu mukino w’iteramakofi, ashakisha umukinnyi wa filime wazakina ubuzima bwe yanyuzemo kuva akiri muto kugeza aho ageze ubu, Mike Tyson yatangaje ko icyamamare Jamie Foxx ariwe yahisemo kuzayikina.

Bimaze kumenyerwa cyane mu myidagaduro mpuzamahanga ko abanyabigwi mu byiciro bitandukanye, yaba ari mu muziki, mu mikino inyuranye ndetse n’ahandi, hagenda hakinwa filime zerekana amateka yabo banyuzemo.

Mike Tyson nawe ufite amateka akomeye mu mukino w’iteramakofi (Boxing), yamaze gutangaza uzakina muri filime yitezwe mu minsi iri imbere izaba yerekana amateka y’ubuzima bwe.

Nk’uko Mike Tyson yabitangarije ikinyamakuru The Hollywood Reporter, yavuze byinshi bijyanye na filime igiye gukorwa imuvugaho, aho yagize ati: “Nari maze igihe kinini nshakisha umukinnyi wa filime w’umuhanga uzabasha gukina ari njyewe akabasha kumera nkanjye neza. Jamie Foxx niwe mukinnyi uzakina amateka y’ubuzima bwanjye ndetse ubu yatangiye imyitozo ikomeye izamufasha kumera nkanjye ntera amakofi muri ring”.

Mike Tyson yakomeje avuga ko iyo filime itazaba ari irangira ahubwo ko ari zimwe z’uruhererekane zizwi nka Serie.

Iyi serie izakina ishingiye ku mateka nyayo yanyuzemo izaba yitwa Tyson. Jamie Foxx akaba ariwe uzaba ari Mike Tyson muri filime yateye abantu benshi amatsiko yo kuyibona dore ko aba bagabo bombi ari abahanga.

Jamie Foxx w’imyaka 53 y’amavuko ni umuririmbyi mwiza cyane ndetse akaba umukinnyi wa filime ukomeye ku isi wanagiye ahabwa ibihembo bikomeye birimo Oscar Award, Golden Globe Award ndetse na MTV Movie Award.

Jamie Foxx ufite abafana benshi, si ubwa mbere yaba agiye gukina filime ishingiye ku nkuru mpamo z’ibyamamare (Biopic) akaba hari n’izindi 2 yakinnye zimeze gutyo zirimo iyitwa ‘Django Unchained’ yavugaga ku mateka y’umuhizi karaha butaka, hari kandi iyitwa ‘Just Mercy’ yakinanye na Micheal B. Jordan yerekanaga ubuzima bw’umwirabura wakatiwe igihano cy’urupfu nyamara arengana.

Mike Tyson wamamaye mu iteramakofi agiye kugaragaza filime ishingiye ku mateka ye ku myaka 54 amaze ku isi. Iyi filme ikazakorwaho n’abahanga muri Hollywood barimo Antoine Fuqua wakoze filme zakunzwe cyane hamwe na Martin Scorsese uzwiho kuryoshya filme yakoze.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakiriye aya makuru neza dore ko wasangaga kuri Twitter abafana benshi basaba Mike Tyson kwihutisha iyo filime ikazasohoka vuba, abandi nabo babwira Jamie Foxx ko bashimishijwe nuko ariwe ugiye kwerekana ibigwi bya Mike Tyson.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa