Nkaheza Joseph uherutse gukora indege yayigurukije iminota 10 imukubita hasi ubu ari muri koma[AMAFOTO]
Yanditswe: Thursday 07, Jun 2018
Nkaheza Joseph wo muri Uganda wagerageje gukora indege agashimwa na benshi, yakoze impanuka ubwo yari mwigerageza ryiyi ndege ubwo yari amaze iminota igera ku 10 ari mu kirere.
Nkaheza Joseph yakoze impanuka ubwo yafataga ikirere ava Mbarara yerekeza Kabare, ngo yamaze iminota igera ku 10 ari mu kirere kubera umuyaga mwinshi waruri mu kirere warushije indege imbaraga niko guhita yikubita hasi ahita ajyanwa mu bitaro byitwa Ruti clinic ahita ajyanwa muri koma kubera ko yararembye cyane.
Uyu musore wiga mu mwaka wa Karindwi w’amashuri abanza yari yashimwe na benshi kubera iki gikorwa yari yakoze, yari yagiye asurwa n’abantu batandukanye bo mu gihugu cya Uganda bakamutera imbaraga bamubwirako urugengo yatangiye ari rwiza cyane bityo ashobora kuzavamo umutwazi w’indege ukomeye muri Uganda.
Nkaheza niwe mugande wambere wari ugerageje gukora indege ishobora kuguruka hifashishijwe esanse, aho magingo aya ari kwitabwaho n’abaganga b’ inzobera ndetse n’abandi bagiraneza bishimiye igikorwa cy’indashyikirwa yakoze.


Ibitekerezo
Imani mufashe akire ndamukunze