Justin Bieber yasobanuye impamvu atakoze ubukwe akiri imanzi[ARABYICUZA]
Yanditswe: Saturday 16, May 2020
Umuhanzi Justin Bieber wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika asubiza ikibazo yari abajijwe yasobanuye ko aramutse yongeye kuba umwana yakomera ku bumanzi bwe kugeza ashinze urugo anavuga ku mubano we n’umufasha we Hailey Baldwin bamaze igihe babana.
Uyu muhanzi w’imyaka 26 abajijwe ikintu yicuza yaba yarakoze yasubije ati “Biramutse bishobotse ko nsubira inyuma,simpure n’ibingerageza nakomera ku bumanzi bwanjye kugeza nkoze ubukwe”, Justin Bieber asubiza umufana, gusa mbere y’uko asubiza ikibazo yabanje kumenyesha ko uko yumva ibintu bidakwiye gufatwa nk’ikibazo nyuma amenyesha uko yiyumva, nyuma yongeyeho ati “Gukora imibonano mpuzabitsina bishobora kugutera urujijo mu gihe urimo kuyikora”.
Uyu muhanzi mu minsi ishize yabwiye Ikinyamakuru Vague ko mbere y’uko atangira kujya mu rukundo na Baldwin babana nk’umugore n’umugabo yari yabanje we ubwe gufata umwanzuro ko atazongera gukora imibonano mpuzabitsina atarashaka.
Justin Bieber wamenyekanye akiri muto yakunze kumvikana mu bitangazamakuru ko akunze gurwara indwara yo kwiheba gukabije gusa mu cyumweru gitambutse umugore we yavuze ko ubu atakigaragaza ibimenyetso byayo kuko ubu ameze neza. Justin Bieber na Hailey Baldwin bashyingiranywe mu mpera z’umwaka wa 2018.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *