skol
fortebet

Kagame Charles yashyize hanze indirimbo ye nshya nyuma yo kwakirwa muri Kompanyi ikurikirana ibikorwa bya gospel yo mu Rwanda[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 03, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’indirimbo 3 amaze gushyira hanze zigafata imitima y’abazumvise
umuhanzi ukorera muzika yo kuramya no guhimbaza Imana muri Australia
Kagame Charles yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise
“Naragukunze” bikaba nyuma yuko ibikorwa bye byatangiye gukurikiranwa
na Moriah Entertainment kompanyi yagiye ireberera ibikorwa by’abahanzi
batandukanye barimo Aline Gahongayire ,Patient Bizimana , Gaby
Kamanzi, Richard Ngendahayo ndetse n’abandi.

Sponsored Ad

Charles Kagame aganira n’itangazamakuru yavuze ko atabona amagambo
akwiriye yavugamo uburyo yumvamo gukorana na Kompanyi imaze imyaka
12 ikurikirana ibikorwa bya gospel yo mu Rwanda.

Yagize ati: “muby’ukuri
sinzi uburyo nabivugamo gusa ndanezerewe cyane, kuko sintekereza
ko hari icyo ndusha abandi kuba Moriah yakemera kumfasha mu
bikorwa byanjye by’ubuhanzi, kandi nkurikije ibiganiro twagiranye
nizeye ko ubutumwa Imana yanshyize ku mutima buzagera ku rwego
rukomeye kuko abantu tugiye gukorana basanzwe babimenyereye”.


Avuga ku ndirimbo ye “Naragukunze” yavuze ko ari indirimbo ihumuriza
umuntu wese ufite ibyo ari gucamo bimugoye ikaba ari indirimbo uyu
muhanzi yumvikana ari muruhande rw’Imana iganiriza umuntu imukomeza
ko ari Imana irinda isezerano ryayo idashobora kubura kurisohoza niyo
ibihe byahita ibindi bigaha ibindi.

Kuruhande rw’ubuyobozi bwa Moriah entertainment batangaje ko bishimiye
cyane gukorana n’uyu muhanzi cyane ko babanje gusuzumana
ubushishozi ubushobozi bw’uyu muhanzi haba mu kuririmba no kwandika
indirimbo. Musoni Benjamin ushinzwe abahanzi muri Moriah Entertainment
yagize ati:

“twishimiye gukorana na Charles ni umwe mu bahanzi beza Imana
ihagurukije muri iki kiragano haba mu miririmbire ye n’uburyo
yandikamo,abaye umuhanzi wa mbere ugiye kongera gukorana natwe
nyuma y’igihe dusa n’aho twahagaritse kwakira abahanzi.Ibi kandi biri
muri gahunda tumaze igihe kitari gito dutegura , uburyo bwo
gukorana na bahanzi bakizamuka.”


Musoni Benjamin ushinzwe abahanzi muri Moriah Entertainment

Mu gihe gito amaze yinjiye mu buhanzi Charles Kagame amaze gukora
indirimbo enye harimo Ahindir’ibihe,Tubagarure,Ntuzibagirwe ndetse na
Naragukunze yamaze gushyira ahabona, izi ndirimbo zose zikaba
zarakozwe na studio imaze kuba ubukombe mu gukora indirimbo zo
kuramya Imana no kuyihimbaza ikoreramo abavandimwe babiri Boris na
Bruce hakaba hari amakuru ko hari n’izindi ndirimbo uyu muhanzi ategura
gushyira hanze mu minsi ya vuba zose zikazabumbirwa hamwe ku
muzingo we wa mbere uzaba ugizwe n’indirimbo 10.

REBA HASI INDIRIMBO NZIZA CYANE YA KAGAME CHARLES:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa