Karigombe na Safi Madiba bakomoje ku mukobwa wakundanye n’umusore mucyaro akaza kugira amahirwe yo kukivamo akigira mu mujyi [AMAFOTO+VIDEO]
Yanditswe: Thursday 06, Feb 2020
Umuraperi Siti True Karigombe usanzwe ufasha Riderman ku rubyiniro afatanyije na Safi Madiba bashyize hanze amashusho y’indirimbo bise UMUNYEREZO.
Karigombe yavuze ko yanditse iyi ndirimbo ashingiye ku nkuru y’umukobwa uba warakundanye n’umusore mu cyaro,we akaza kugira amahirwe yo kujya mu mujyi bakaburana,umusore agahora yifuza kumusura bikamunanira kubera ubukene akabura amafaranga ariyo bise amakuta yo gutega.
Muri iyi nkuru uyu muraperi wishyize mu mwanya w’uyu musore,yakomeje avuga ko yabonanaga n’uyu mukobwa ari uko yaje gusura ababyeyi be.
REBA AMASHUSHO HASI Y’INDIRIMBO ’UMUNYEREZO’:
Umukobwa avuga ko aba yaramusize mu cyaro ngo yitwa Sonia hanyuma asigarana n’uwitwa Mariya,ndetse no mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo ngo akaba yaragerageje gushaka umuntu witwa Mariya ubusanzwe bitewe n’uko iki cyari igitekerezo cy’uyu muraperi bakora iyi ndirimbo ’UMUNYEREZO’,nubwo ngo bitamworoheye kubona umuntu witwa Mariya akoresha mu mashusho ye ngo byaramushimishije cyane kuba igitekerezo cye cyaraciyemo.
Asoza yashimiye mugenzi we Safi Madiba wemeye kumufasha muri iyi ndirimbo,agashimira kandi na AB Godwin wamukoreye amashusho yayo na Trackslayer wamutunganyirije amajwi yayo.
Umukobwa witwa Sonia wakoreshejwe mu mashusho y’indirimbo ya Karigombe
Karigombe n’umukobwa witwa Mariya yakoresheje mu mashusho y’iyi ndirimbo
Imyambaro Safi Madiba yakoresheje mu mashusho y’iyi ndirimbo
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *