skol
fortebet

KIGALI:Reba umugabo ufite impano idasanzwe yo gufata mu ntoki inzoka z’inkazi harimo n’uruziramire akanabana nazo(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 29, May 2017

Sponsored Ad

skol

Igiraneza w’imyaka 42 wavukiye i Bujumbura mu Burundi, atunzwe no kwita ku nzoka zo mu Ngoro y’Amateka kamere izwi nk’Inzu ya ‘Richard Kandt’ iherereye mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge.
Uyu mugabo ufite abana bane amaze imyaka 15 yita ku nzoka zo kwa Richard Kandt nk’uwabigize umwuga. Yahuguriwe mu bihugu bitandukanye birimo u Budage n’u Burundi na Tanzania mu 2007. Igiraneza yatangiye umwuga wo kwita ku nzoka mu 2002
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, Igiraneza yatangaje ko (...)

Sponsored Ad

Igiraneza w’imyaka 42 wavukiye i Bujumbura mu Burundi, atunzwe no kwita ku nzoka zo mu Ngoro y’Amateka kamere izwi nk’Inzu ya ‘Richard Kandt’ iherereye mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge.

Uyu mugabo ufite abana bane amaze imyaka 15 yita ku nzoka zo kwa Richard Kandt nk’uwabigize umwuga. Yahuguriwe mu bihugu bitandukanye birimo u Budage n’u Burundi na Tanzania mu 2007.

Igiraneza yatangiye umwuga wo kwita ku nzoka mu 2002

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, Igiraneza yatangaje ko uyu mwuga yawutangiranye ubwoba, atinya ko inzoka zirimo uruziramire, insane, impiri, insharwatsi, ikimata, Cobra ndetse n’iyitwa ‘Black mamba’ zamurya.

Igiraneza Jean Claude afata uruziramire yarukanze umutwe kugira ngo rutamurya

Yagize ati “Rwose kera narabitinyaga cyane ariko ubu namaze kubimenyera. Inzoka zose z’aha zamaze kuba inshuti zanjye kubera ko ari njye uzigaburira nkanazitaho buri munsi.”

Inzoka y’uruziramire benshi batinya, Igiraneza Jean Claude ayifata nta bwoba afite

Igiraneza yagaragaje ko inzoka zose zigira ubumara ariko zidashobora kurya umuntu utazendereje.

Yagize ati “Nta cyiza cy’inzoka rwose, nta n’imwe itagira ubumara uretse ko buba butangana kuko nka Black mamba yo iyo ikuriye mu minota 15 uba upfuye.”

Igiraneza asubiza uruziramire mu cyumba rubamo

Igiraneza atangaza ko ibanga rikomeye akoresha ari ugufata umutwe wayo akawukomeza kuko iramutse imucitse na we ishobora kumurya.

Nubwo mu kazi ke ahura n’imbogamizi zirimo kwitirirwa gukorana n’imyuka mibi n’abarozi, Igiraneza unashinzwe kubungabunga inzu Ndangamurage yo kwa Richard Kandt, avuga ko adashobora kureka umwuga we kuko umutunze we n’umuryango we ndetse akaba agiye no kuwukuramo inzu.

Uruziramire ruba mu cyumba cyubakishijwe ibirahure

Mu kubungabunga ibikururanda bigaragara kwa Richard Kandt, harimo inzoka ziri mu moko atandatu zirenga icumi. Izi nzoka zagiye zikurwa mu mashyamba atandukanye.

Ifunguro ryazo rya buri munsi ririmo ibikeri, imiserebanya; zikarya rimwe mu cyumweru nk’uko Igiraneza uzobereye mu kuzitaho yabisobanuye.


Ibitekerezo

  • yesu agutabare ubwo si ubuzima

    yesu agutabare ubwo si ubuzima

    biriya nkunda kubibona mugihugu cya uganda bibaho cyane nibisanzwe

    Hhhhhh, Claude ntasanzwe rwose, ndamuzi twabanye muri Gendarmerie kuva 1994.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa