skol

Kigali:Umuyobozi w’urusengero Restoration Church yatawe muri yombi ashinjwa gushaka kwica umugore we amuziza kumuca inyuma no kuba abona asigaye asa neza cyane

Yanditswe: Wednesday 17, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Mu bimenyetso Pasiteri aheraho yemeza ko umugore amuca inyuma ngo yabonye isuku no kwiyitaho yariyongereye.

Umuyobozi w’itorero Evangelical Restoration Church, Umudugudu wa Kabeza, Pasiteri Rwamasunzu Ndagije Joshua yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), mu byo ashinja harimo guhoza ku nkeke no gushaka kwica uwo bashakanye.

Itabwa muri yombi rya Pasiteri ryabaye tariki 13 Werurwe 2021, mu Mudugudu wa Susuruka, Akagali ka Rubirizi, Umurenge wa Kanombe, mu Karere ka Kicukiro.

Amakuru avuga ko mu rugo rwa Pasiteri hamaze igihe hari amakimbirane akomeye, ashinja umugore we kumuca inyuma, umugore we ubihakana akavuga ko amuhoza ku nkeke ndetse ko afite inshoreke y’umugore iba muri America.

Umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Susuruka, Nyanja Moise yabwiye Isezerano.com dukesha iyi nkuru ko bitabajwe n’umugore nyuma yo kwirukanwa mu rugo rwe n’umugabo we.

Umugore yabwiye Abayobozi ko umugabo yamukuye mu kazi, amushinja gusambana n’umukoresha we, akaba ngo amuhoza ku nkeke, kugeza ubwo amwirukanye mu nzu akarara mu gasozi.

Deodatte Sifa murumuna w’umugore wa Pasiteri yemeza ko mukuru we ahozwa ku nkeke ndetse ko umuryango wagerageje kubunga bikananirana. Avuga ko ihungabana ryageze ku bana kubera ibyo babonera mu rugo.

Ati ”Umuvandimwe wanjye yahozwaga ku nkeke n’umugabo we iki kibazo twakiganiriyeho nk’umuryango ntibyagira icyo bitanga, kugeza n’aho Umushumba Mukuru w’Itorero Restoration Church mu Rwanda, Masasu Josua abimenye, ariko ntibyagire icyo bitanga.”

Yemeza ko mukuru we hari ubwo avuga ibiterekeranye asubiza uwo baganira kubera ko guhozwa ku nkeke kwe biri ku rundi rwego.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yemereye Umuseke ko Pasiteri yafashwe ndetse ko afunzwe.

Yavuze ko mu byo yafatanywe harimo icyuma n’ibindi bimenyetso akaba afungiye kuri Station ya Kanombe.

Dr Murangira B. Thierry yavuze ko dosiye “yakozwe ishyikirizwa Ubushinjacyaha.’’

Yibukije abaturage kwitabaza inzego mu gihe bafite ibibazo aho kubyikemurira mu buryo budakwiye.

Ati “Amakimbirane ntakwiye hagati y’abashakanye, ababa bayafite basabwe kwegera inzego zashyizweho na Leta ngo zibafashe kuyakemura mu maguru mashya.’’

Pasiteri Rwamasunzu n’umugore we bafitanye abana batatu.

Ibitekerezo

  • Yewe, ibi ntawabona uko abyita pe, bibaye aribyo byaba birenze agahomamunwa! Erega bashatse bakemera: Nta muntu washobora gukorera Imana na Bintu, icyiza ni uguhitamo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa