KNC yasetse abantu bavuga ko agiye guhagarika umuziki burundu
Yanditswe: Friday 27, Jul 2018
KNC yatangaje ko atagiye guhagarika umuziki ahubwo ko agiye kuwukora mu bundi buryo, ngo ariko nanabishaka azongera aririmbe kuko nta muntu wigeze umuha ikarita itukura.
Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 27 Nyakanga 2018. ubwo KNC yaganiraga n’itangazamakuru yabajijwe ibibazo bitandukanye birimo niba koko yarafashe umwanzuro wo kureka kuririmba nkuko yigeze kubitangaza , Mu bitenge byinshi yasubije umwe mu banyamakuru warumubajije iki kibazo niba hari umuntu wigeze umuha itarita itukuru aho yongeye ho atawuretse ahubwo ko agiye kuwushoramo impair nyinshi bityo ngo azamure impano zitandukanye.
Yagize ati “Icyi ni cyo gihe nshaka kugira ngo mvuge y’uko mpiduye uburyo nawukoragamo. Nshobora gufasha abahanzi baha mu buryo bwo gukora ibihangano, haba mu buryo bwo kubafasha kugera ku yindi ntera nk’iyi bagiye kuririmbana na Mama Yvonne Chakachaka, ndizereko ari amahirwe akomeye, hari n’abashobora gukorana indirimbo.”
N’ubwo KNC avuga ko atazongera kugaragara ku rubyiniro nk’umuhanzi, yavuze ko abantu badakwiye kuzatungurwa umunsi bamubonye yagarutse, kuko n’ubundi agiye ku bushake bwe nta muntu umwirukanye.
Yagize ati “ Nta muntu umpaye ikarita y’umutuku ngo mve mu muziki. Nshatse na nagaruka .Nza ntawe nigeze nsaba Green Card. Ibyo kugenda ubu ng’ubu mbikoze kuko numva ari ngombwa ariko nshatse no kugaruka, nta muntu n’umwe wampagarika.”
Abajijwe muri zimwe mu mpano ateganya kuzamura yavuze ko hari abasore ndetse n’abakobwa babarizwa muri imwe mu nzu zifasha abahanzi hano mu Rwanda agiye gufasha , mu rwego rwo guteza imbere impano nshya nyarwanda
Twakwibutsa ko KNC yatangiye kuririmba kuva mu mwaka wa 2002, yakoze indirimbo zagiye zikundwa, gusa yaje kugera aho asa n’ubiretse n’ubwo avuga ko muri icyo gihe yakoze indirimbo 70 abantu batazi. Ko abantu bari bwitabire igitaramo cye kiraba kuri uyu wa Gatanu taliki ya 27 Nyakanga 2018 araza kuzibasogongezaho .

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *