Knowless yavuze ko impamvu yagwaga ku rubyiniro aruko yabaga afite isoni ndetse byaterwaga ni inkweto ndende yambaraga zigatuma agwa ku rubyiniro.
Umuhanzikazi Ingabire Jeanne wamenyekanye nka Knowless Butera Knowless kenshi yavuzweho kugwa ku rubyiniro igihe yari amaze igihe gito atangiye umuziki Nyarwanda ahanini abantu bakavuga ko yabaga yasomye ku gatama .
Mu kiganiro na Radiyo Rwanda yatangaje ko yabaga yambaye inkweto ndende ahanini zikaba zaratumaga rimwe atsikira bikamuviramo kugwa ku rubyiniro (Stage).
Yagize ati “Hari igihe nigeze kugwa kuri siteji (Stage) bahita bavuga ngo nasinze,. Kiriya gihe nari nambaye inkweto ndende cyane.Ikindi cya kabiri nari mfite isoni cyane noneho nkagerekaho kuba nari nambaye inkweto ndende zitangaje.”
Bwa mbere Knowless yaguye ku rubyiniro aho yari ari i Butare ariko na nyuma yaho biza kuvugwa ko yaguye hasi ari ku rubyiniro igihe yari ari I Burayi.
Avuga kuba we yaragwaga ahanini byatewe n’uko atari amenyereye urubyiniro yari akiri mushya mu ruganda rwa muzika.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *