Knowless yahishuye ikintu gikomeye yasigiwe n’umubyeyi we
Yanditswe: Thursday 26, Jul 2018
Knowless yavuze ko umubyeyi we yamusigiye umuco wo kwihangana mu bikomeye ndetse n’ibihe byose arimo.
Butera Knowless uzwi kuba ari umwe mu banyamuziki kazi bahano mu Rwanda, akaba ari n’icyamamare hirya no hino bitewe n’indirimbo yakoze zakunzwe kugenda na benshi yagize ibyo avuga kurukundo yagaragarijwe n’umubyeyi we kuva ari umwana muto kugeza amaze gukura.
Knowless yavuze ko mama we umubyara yamuhaye umuco wo kwihangana agira ubu ngubu, uyu muhanzikazi ubwo yari mu kiganiro kuri Radio Rwanda yavuze ko Nyina yamusigiye umuco wo kwihanga waje kumubera umwe mu myitwarire ye ya buri munsi. Uyu muhanzikazi avuga ko abantu bamubwira ko kwihangana agira yaba yarabikuye ku mubyeyi we umubyara.
Ati ”kwihangana ni ko abantu bambwira ngo nakurikije mama wanjye. Ngerageza kwihanga mu bikomeye , ibihe byose ndimo.”
Knowless yakomeje avuga ko kuririmba abikesha mama we, kubera mama we yari umuriribyi ukomeye mu rusengero, akajya aririmba ari imbere ya nyina amakurikira ku rubyiniro buri gihe.
Yagize ati ”Mu mikurire yanjye Mama wanjye yari umuririmbyi ukomeye muri korali ye, kurimba ni we nabikuyeho, najyaga jyana nawe ku ririmba nkamuhagarara imbere tukaririmbana, abantu bari bamuzi nka wa mu mama ufite akana kamuhagarara imbere , ntabwo yari kunsiga.”
Knowless avuga ko kuva yamenya mama we kugeza atagihari hari ikintu atazigera yibagirwa kuri we.
Ati:”Ikintu ntajya nibagirwa ni uko kuva namumenya kugeza atagihari ,ntabwo yigeze ankubita , ntabwo nzi inkoni ye, yari acecetse cyane, atuje cyane ariko ankunda birenze.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *