skol

Kwizigira ukora kuri Radio na Televiziyo y’u Rwanda yasezeranye n’umukunzi we Clarisse [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 13, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Kwizigira Jean Claude uzwiho kogeza umupira w’amagura kuri Radio Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Umubyeyi Clarisse bamaze igihe bakundana.

Kuri uyu wa Kane tariki 12 Nyakanga 2018 ni bwo umunyamakuru w’imikino mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA, Claude Kwizigira yasezeranye imbere y’amategeko na Umubyeyi Clarisse bagiye kubana akaramata umuhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura ho mu karere ka Gasabo.

Muri uyu muhango, Kwizigira yari aherekejwe n’inshuti ze ziganjemo abanyamakuru bakora mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA ndetse n’abandi bahuje umwuga wo kogeza umupira ndetse no gukora ubusesenguzi .

Biteganyijwe ko Taliki ya 21 Nyakanga 2018.Aribwo Kwizigira Jean Claude ndetse na Umubyeyi Clarisse bazakora umuhango wo gusaba no gukwa ibirori bizabera kuri Romantic Garden iherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali. Gusezerana Imbere y’Imana bizabera mu rusengero rwa Hope in Jesus Ministries ruherereye ku Gishushu. Abatumiwe muri ubu bukwe bazakirirwa muri Romantic Gardern ku Gisozi.
REBA AMAFOTO:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa