skol

Mama wa Diamond yavuze ikimutera guserera n’umuhungu we amuziza gukunda abagore cyane[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 08, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Nyina w’ umuhanzi Diamond Platnumz yashyize atangaza impamvu akunda kwivanga mu bijyanye n’urukundo rw’umuhungu we amucungira hafi kuko usanga ahora ashyamirana n’abakobwa ndetse n’abagore bakunda uyu muhanzi.
Sanura Kassim ubyara uyu muhanzi yagiye avugwa kenshi mu itangazamakuru aho yarwanye n’umwe bu bagore bararanye na Diamond, Hamisa Mobetto avuga ko batamusabye uruhushya.
Gusa kuri ubu abinyujije kuri instagram ye yavuze ko ibintu byose aba akorera umuhungu we aba ashyira mu (…)

Nyina w’ umuhanzi Diamond Platnumz yashyize atangaza impamvu akunda kwivanga mu bijyanye n’urukundo rw’umuhungu we amucungira hafi kuko usanga ahora ashyamirana n’abakobwa ndetse n’abagore bakunda uyu muhanzi.

Sanura Kassim ubyara uyu muhanzi yagiye avugwa kenshi mu itangazamakuru aho yarwanye n’umwe bu bagore bararanye na Diamond, Hamisa Mobetto avuga ko batamusabye uruhushya.

Gusa kuri ubu abinyujije kuri instagram ye yavuze ko ibintu byose aba akorera umuhungu we aba ashyira mu bikorwa inshingano za kibyeyi ngo umuhungu we adata inzira nziza akadukana imico mibi.

Yagize ati :“Nta mubyeyi n’umwe wakwifuza kubona umwana we yinjiye mu ngeso mbi. Umwana ku mubyeyi ntiyigera akura ariyo mpamvu dukomeza kumuha uburere ngo adatakaza inzira nziza agakurikira inzira mbi.”

Hari hashize iminsi mike agaragaje ko umuhungu we akoze ubukwe byaba ari ibirori byiza kuri we aho yagaragaje amarangamutima mu mashusho umuhungu we yagaragayemo ari hamwe n’uwahoze ari umugore we Zari Hassan mu ndirimbo yitwa “Iyena”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa