Mani Martin yagaragaje umwana yifuza kubyara asaba umukobwa wizeye kumubyarira kumwegera bakaganira[AMAFOTO]
Yanditswe: Thursday 03, May 2018
Umuhanzi w’umunyarwanda Mani Martin, ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kirekire mu muziki. Icyakora n’ubwo amaze igihe mu muziki si kenshi yakunze guhamya ko afite umukunzi cyangwa ngo agire uwo agaragaza nkuwo bakundana, gusa kuri iyi nshuro yasabye umukobwa wamubyarira umwana nk’uwo yifuza kuba bavugana.
Abinyujije kuri Instagram ye, Mani Martin yashyizeho ifoto y’umwana w’inzobe ukiri muto tutabashije kumenya neza avuga ko yifuza uwamubyarira umwana nk’uwo. Mani Martin yagize (…)
Umuhanzi w’umunyarwanda Mani Martin, ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kirekire mu muziki. Icyakora n’ubwo amaze igihe mu muziki si kenshi yakunze guhamya ko afite umukunzi cyangwa ngo agire uwo agaragaza nkuwo bakundana, gusa kuri iyi nshuro yasabye umukobwa wamubyarira umwana nk’uwo yifuza kuba bavugana.
Abinyujije kuri Instagram ye, Mani Martin yashyizeho ifoto y’umwana w’inzobe ukiri muto tutabashije kumenya neza avuga ko yifuza uwamubyarira umwana nk’uwo. Mani Martin yagize ati:”Bagore, uwumva yambyarira umwana mwiza nk’uyu nguyu nanshake tuvugane.”
Nyuma yo kuvuga aya magambo abakunzi ba Mani Martin bamukurikira bagiye bamubwira ko bigoye kuba yabona umubyarira umwana nk’uwo yifuza. Hari uwavuze ko Mani Martin aramutse abyaranye na nyina w’umwana yerekanye, nabwo bitashoboka ko babyarana umwana usa nk’uwo Mani Martin yifuza.
Aya magambo Mani Martin yatangaje kimwe n’andi magambo bifitanye isano akunze kuvuga, ni bimwe mu bituma abafana be bakomeza kumwotsa igitutu cyo gushaka na cyane ko ari umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki ndetse magingo aya akaba ari mu bakunzwe cyane ukongeraho no kuba imyaka arimo imwemerera gushaka umugore.
Mani Martin nawe asa nkurimo guca amarenga yo gushaka, kandi akaba ari umwe mu bahanzi bitezweho akazi gakomeye cyane ko afite indirimbo nyinshi atarashyira hanze zirimo iyo yakoranye na Sauti Sol ndetse na Eddy Kenzo akaba ari indirimbo zitezwe bikomeye muri muzika.
Ibitekerezo
Hano harimo kwibeshya cyane.
umaze guhaga vuga gake ejo utazabyar ufite imitwe ibiri cg akaza ntamunwa afite abana bose baba arribeza
Jyantangazwa,nubujiji bwabahanzi,mukumenya,imbaragayimana,ibyikora,umvamusore,shaka,umugore uhwanyenibyifuzo byawe,umuterinda,ibindi nibyumuremyi,uzashake,umugorewinzobecyane,cg umuzungu,haricyimwentakubwiye,cyitaguhahamura,Imana,izaguhe urushaorwiza.