Mani Martin yatutswe arandagazwa nyuma yo kwifuza umwana adashobora kubyara
Yanditswe: Thursday 10, May 2018
Mani Martin yatutswe n’abafana be nyuma yo gufata ifoto y’ umwana wabandi akayifatanya niye akavugako yifuza umukobwa wamubyarira nkuwo mwana maze baramwaduka bamubwira nabi.
Mu magambo yanditse kuri instagram yagize ati “Bagore/bakobwa, uwumva yambyarira umwana mwiza nk’uyu nanyandikire tuvugane.”
Nyuma yo gushyiraho aya magambo bamwe bamusubije bamubwira ko niyo bamuha Bikiramariya adashobora kubyara umwana nk’ uriya bitewe nuko asa .
Undi mukobwa nawe yunzemo amubwira ko niyo yahura na Nyamping w’ isi adashobora kugera ku ndoto ze .
Undi Mukobwa nawe yamuciriye umugani w’ ikinyarwanda amwibutsa ko Imfizi ibyara uko ibyagiye
Mu gihe Man Martin yarabonye ibintu bihinduye isura ndetse atabonye umwandikira ko yashobora kumubyarira uyu mwana yahise avana kuri Instagram ye ibyo yari yashyizeho yifuza ariko bidashoboka ukurikije ibyo abafana banditse.
Ubusanzwe Mani Martin ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bakunzwe n’ imbaga y’abantu bitewe n’ indirimbo ze gusa nyuma yo gushyiraho igitekerezo kidashoboka bamwe bahise bamwubahuka bamubwira amagambo amusebya kandi ubusanzwe bamuhaga icyubahiro .

Ibitekerezo
Byashoboka ariko ashatse umugore mwiza.Bariya bamupingiye ubusa rwose.