Marina ahangayikishijwe no kuba yarakunze umusore urudashoboka
Yanditswe: Monday 08, Oct 2018
Umuhanzikazi Marina atangaza ko nyuma yo gukunda umusore ariko akabona ko yarakunze urudashoboka, kuri ubu ngo yamaze kumwikuramo akomeza ubuzima busanzwe.
Muri Nyakanga 2018, umuhanzikazi Marina, yari yadutangarije ko hari umusore muri icyo gihe yari yarakunze, ariko ko yabonaga bitashoboka ko bakundana.
Yagize ati “ Indirimbo Love You ifite aho ihuriye n’ubuzima bwanjye kuko muri ino minsi mfite umuntu ndi gukunda, ariko kuba ufite umuntu uri gukunda bitandukanye no kuba mukundana... ahubwo birabangamye uzi kugira umuntu ukunda ubizi neza ko mutazakundana?”
Uyu mukobwa n’ubwo umutima we wabonaga uwo musore ugashonga, yari yahakanye ko adashobora gutera intambwe ngo ashire amanga, amubwire ko yamwihebeye, anamusabe urukundo.
Yagize ati “Sindagera aho kubwira umuntu ngo Love You (ndagukunda). Reka reka njye ndi umugabo.”
Mu Kiganiro twongeye kugirana n’uyu mukobwa uherutse gushyira hanze indirimbo yise Log Out, yadutangarije ko, yamaze kumwikuramo burundu, yakomeje ubuzima bwe busanzwe.
Yagize ati “reka biriya byararangiye, namwikuyemo, urumva nasohoye Log Out ntabwo nkibirimo.”
Iyi ndirimbo Log Out, n’ubwo itavuga kuri Marina, ngo hari undi mukobwa w’inshuti ye byabayeho.
Kugeza ubu uyu mukobwa ubarizwa muri The Mane ntaremeza ko afite umukunzi nyuma ya Edsha bakundanye ataramamara, gusa byagiye binugwanugwa ko yaba akundana na Dereck wo itsinda rya Active n’ubwo batabyemera.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *