Mbappe wakuze akunda bidasanzwe Cristiano Ronaldo inzozi ze zabaye impamo[AMAFOTO]
Yanditswe: Tuesday 03, Jul 2018
Kylian Mbappe umukinnyi ukiri muto urikwigarazaga cyane mugikombe cy’isi cya 2018 kirikubera mugihugu cy’Uburusiya, Uyu musore w’imyaka 19 y’amavuko inzozi ze zamaze kuba impamo.
Kylian Mbappe ni umufaransa ndetse ari gukinira ikipe y’igihugu y’Ubufaransa, yanayihesheje itsinzi mu mukino basezereyemo ikipe y’igihugu ya Algentine mu mukino bayitsinzemo ibitego 4 harimo bibiri bya Mbappe.
Kylian Mbappe asanzwe akinira ikipe ya Paris st Germain mu bufaransa, uyu musore ahamya ko afite imyaka 14 yarafite inzozi zo kuzakina igikombe cy’isi, icyo gihe yakinaga mw’ikipe y’abato ba As Monaco.
Kylian Mbappe yakunze kw’ifotoza cyane mu cyumba cye hagaragaramo amafoto atandukanye y’umukinnyi Cristiano Ronaldo wa Real Madrid, bishimangira urukundo yakundaga uyu mukinnyi nuburyo yamufataga nk’icyitegererezo.
Ibi byemejwe na Papa wa Mbappe wahamijeko umuhungu we yakundaga bidasanzwe umukinnyi Cristiano kugera naho ataka amafoto ye atandukanye mucyumba yararagamo.
Yagize ati ” Mpappe akunda ikipe ya Real Madrid ariko bikaba by’umwihariko kuri Cristiano Ronaldo kuko amukunda cyane akamwishimira” arongera agira ati“Mbappe umwanya we mwinshi akunda ku wumara kuri Internet areba utuvidewo twa Cristiano Ronaldo”.
Kylian Mbappe niwe mukinnyi ukiri muto umaze gutsinda ibitego by’inshi muri iki gikombe cy’isi nyuma yo gutsinda ibitego 2 wenyine mu bitego 4 kuri 3 batsinze Argentina ya Messi agahita ayisezerera mu mikino y’igikombe cy’isi 2018.
Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ifite umukino igomba gukina n’ikipe y’igihugu ya Uruguay muri kimwe cya Kane ku wa Gatanu taliki ya 6 Nyakanga 2018, Uruguay niyo yasezereye ikipe y’igihugu ya Portugal ya Cristiano Ronaldo.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *