skol

Mc Tino umaze amezi 3 atumvikana kuri Royal Fm yatangaje impamvu yahagaritse akazi

Yanditswe: Saturday 15, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Mc Tino yavuze ko yahagaritse gukora kuri Radio mu rwego rwo guha umwanya uhagije ibikorwa bye bya muzika kubera ko kwikorana umuziki bisaba imbaraga nyinshi.

Umunyamakuru ndetse akaba n’umushyushya ruganmba mu bitaramo bitandukanye Key Martin uzwi nka Mc Tino mu ruhando rwa muzika nyarwanda, kuri ubu amaze amezi 3 atumvikana kuri radiyo ya Royal Fm gusa uyu munsi yadutangarije impamvu nyamukuru yatumye ahagarika ikiganiro kuri Royal Fm maze asubiza ko ashaka gushyira imbaraga nyinshi muri muzika.

yagize ati " Urumva maze amezi atatu ntakora kuri radiyo nta n’ubwo ntekereza ibya radiyo yego mbonye ibyo nifuza nasubira mu kazi ariko kuri ubu imbaraga zanjye zose nazishyize mu muziki. Urabona kuva mu itsinda ukikorana bisaba imbaraga nyinshi cyane, ibi rero ni byo byambayeho ubu ndasabwa gukoresha imbaraga nyinshi ni yo mpamvu ibya radiyo ntabitekereza."

Yakomeje yongeraho ko kuri ubu ahugiye mu bikorwa bye bya Muzika ndetse ko mu minsi ya vuba arashyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise Medication imaze iminsi igiye hanze ndetse asaba abafana be gukomeza kumutera ingabo mu bitugu ndetse bashyigikira n’umuziki nyarwanda muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa