skol
fortebet

Menya bimwe mu biranga umuhungu utajenjeka mu rukundo

Yanditswe: Tuesday 23, May 2017

Sponsored Ad

skol

Kuba mu rukundo bitandukanye no gukunda by’ukuri,Iteka usanga umutu uzi gukunda ariwe ukundwa kandi urukundo rwe rukarama, kandi agahora iteka yifuza kuba yakundwa na buri wese. Mukobwa menya ko kugira umusore uzi gukunda atari ibya bose nk’uko kuvuka heza atari ibya bose. Niba umukunzi wawe agaragaraza iyi myitwarire nta shiti uzamenye ko agukunda by’ukuri kandi azi gukunda akanaha urukundo n’agaciro.
.Imyitwarire iranga umusore uzi gukunda .Iyi myitwarire yatuma buri mukobwa akunda umusore (...)

Sponsored Ad

Kuba mu rukundo bitandukanye no gukunda by’ukuri,Iteka usanga umutu uzi gukunda ariwe ukundwa kandi urukundo rwe rukarama, kandi agahora iteka yifuza kuba yakundwa na buri wese. Mukobwa menya ko kugira umusore uzi gukunda atari ibya bose nk’uko kuvuka heza atari ibya bose. Niba umukunzi wawe agaragaraza iyi myitwarire nta shiti uzamenye ko agukunda by’ukuri kandi azi gukunda akanaha urukundo n’agaciro.

.Imyitwarire iranga umusore uzi gukunda
.Iyi myitwarire yatuma buri mukobwa akunda umusore uteye gutya
.Intwaro zafasha abasore kwigarurira imitima y’abakunzi babo

Arangwa no kuba isoko y’ibyishimo by’umukunzi we

Igitsina gore aho kiva kikagera kirangwa n’ibyishimo n;ibyiyumviro, niyo mpamvu umuhungu uzi gukunda azirikana icyazanira umukunzi we ibyishimo ,iyo afite umukunzi barashakanye,mbere yo kujya mu buriri amukorera masaje yoroheje,akamuhobera amusezera ndetse anamwifuriza kugira ijoro rehire,ndetse akamukomeza mu gihe yababaye,ukamwitaho,amwivanishaho utuntu,tworoheje tudafite icyo dusobanuye kuri we ariko ku mukobwa we tuba dusobanura byinshi cyane.umusore w’umunyabwenge abiha agaciro kanadi agaharanira ko uwo akunda agira ibyishimo igihe cyose.

Arangwa no guha impano uwo akunda

Umusore uzi gukunda icyo aricyo ateganyiriza umukunzi we impano,yewe akenshi impano ishimisha umukunzi si ngombwa ngo ibe ihenze ahubwo umutima uyimuhanye niwo utuma akwihebera, ibi ubikora mu buryo butunguranye kuko utagombye gutegereza umunsi mukuru gusa.

Arangwa n’ amagambo yuje urukundo n’ibineza imbere y’umukunzi we

Umusore uzi gukunda icyo aricyo aba azi amagambo meza yanyura umukunzi we, ibi nibyo abakobwa hafi ya bose baba bifuza,iyo wumva umukunzi wawe,umenya n’amagambo wamubwira akamutera kumwenyura,amagambo wamubwira yarakaye hanyuma akishima,amagambo wamubwira maze akakwiyumvamo nk’undi muntu uhebuje,buri musore wese yari akwiriye kumenya uko akoresha amagambo imbere y’umukunzi we.

Arangwa no gushaka ikiruta ndagukunda

Abasore hafi ya bose bibwira ko gukunda ari ukubyerekana nta kubimubwira,ariko umusore uzi gukunda icyo aricyo aba azi neza ko kwereka umukunzi we ko amukunda ari byiza ariko wanabimubwira bikaba akarusho kuri we. Niba ukunda umukunzi wawe bimwereke ndetse unabimubwire bityo aziyumvamo ko umukunda kandi utamuryarya. Kandi wibuke ko hari n’andi magambo meza wabwira umukunzi akamurutira ijambo ndagukunda.

Arangwa no kwishimira umukunzi we

Buri mukobwa wese akunda umusore umwitaho kandi akamuha n’agaciro,akamwishimira kandi iteka akanyurwa n’uko ari akabyishimira uko abibona, niba hari uburyo yambaye, umusatsi, umusore w’umunyabwenge yishimira uburyo yasutse. Umusore umeze gutya anezeza umukunzi we,akiyumvamo undi muntu uhebuje ndeste ko afite agaciro.

Arangwa n’udushya

Buri mukobwa wese yishimira umusore uhorana udushya dutandukanye k’umukunzi we,nko gutungura umukunzi we akamukorera nk’umunsi mukuru,kumutegurira impano itunguranye,kumutunguza kujya gutembera hirya no hino hafite ibintu nyaburanga yewe niyo mwajya ahantu mu gashyamba hari akayaga ndetse mwitwaje n’utuntu nducye two kunywa cyangwa kurya,umusore ukorera umukobwa ibintu nk’ibi aba azi gukunda kandi bimufasha kwigarurira umutima we wose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa