Menya byinshi kuri Consolata wamenyekaniye mu ikinamico Urunana nka Nyiramariza no muri Musekeweya nka Manyobwa
Yanditswe: Tuesday 15, May 2018
Uwimana Consolata uzwi nka Manyobwa muri musekeweya na Nyiramariza mu runana ni umwe mu bakinnyi b’amakinamico babigize umwuga, aho amazemo imyaka isaga 34 yatangiranye n’itorero indamutsa rya ORINFOR ubu isigaye yitwa RBA mu mwaka w’1984.
Mu buzima busanzwe akaba ari umubyeyi w’abana batanu yirerana kuko umugabo we yitabye Imana mu myaka y’a 1990 byumvikane ko amaze imyaka irenga 20 nindi irenga, mukiganiro yagiranye n’umunyamakuru yavuze ko ntakibazo ahura nacyo mukurera abo bana kuko (…)
Uwimana Consolata uzwi nka Manyobwa muri musekeweya na Nyiramariza mu runana ni umwe mu bakinnyi b’amakinamico babigize umwuga, aho amazemo imyaka isaga 34 yatangiranye n’itorero indamutsa rya ORINFOR ubu isigaye yitwa RBA mu mwaka w’1984.
Mu buzima busanzwe akaba ari umubyeyi w’abana batanu yirerana kuko umugabo we yitabye Imana mu myaka y’a 1990 byumvikane ko amaze imyaka irenga 20 nindi irenga, mukiganiro yagiranye n’umunyamakuru yavuze ko ntakibazo ahura nacyo mukurera abo bana kuko asanzwe akora ubucuruzi bwa Quincallerie (acuruzwa ibikoresho by’ubwubatsi) kandi ngo n’umwuga wo gukina amakinamico uramwunganira cyane akaba ariyo mpamvu anawukora awukunze.
Iyindi mpamvu nyamukuru ituma akunda uyu mwuga ngo ni uko wigisha imbaga nyamwinshi bitewe n’ubutumwa buba bukubiyemo dore ko ayakina ahantu hatatu hatandukanye, abajijwe umukinnyi mugenzi we yaba akunda imikinire ye kurusha Abandi atajijinganyije yavuze Rangwida bakinana urunana yongeraho na Kankwanzi na Bushombe, naho ku bakina filime nyarwanda ngo akunda Seburikoko na Siperansiya cyane Seburikoko banabana mu itorero indamutsa rya RBA, kumuhanzi yaba akunda mu baririmba izubu ngo yikundira cyane Tom Close.
Yarangije asaba abanyarwanda gushyigikira amakinamico kuko abamo ubutumwa bufasha cyane urubyiruko mu mikurire yarwo haba urwo hanze y’Urwanda (DIASPORA)cyangwa imbere mu gihugu
Ibitekerezo
turakwemera ntabwo narinzi iyimyaka yose ko uyimaze ukora akakazi muradufasha