skol
fortebet

Menya ndetse unasobanukirwe amabara y’indabo ushobora guha inshuti yawe ikanezerwa(AMAFOTO)

Yanditswe: Saturday 10, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Benshi mu bakundana birabagora cyane guhitamo amabara y’indabo bagenera abakunzi babo, cyangwa bagapfa no kubaha andabo runaka batazi nyirizina icyo bisobanuye. Uramenye utazitobera urukundo cyangwa ukabengwa kubwo kudasobanukirwa ubusobanuro bw’amabara y’indabo ushobora guha umukunzi wawe.
. Ubusobanuro bw’indabo bitewe n’uko zisa . Ni iyihe mpano naha umukunzi wanjye . Ni ryari naha umukunzi wanjye ururabo?
Mbere y’uko dutangira iki gice cya kabiri ku busobanuro bw’amabara y’indaabo ushobora (...)

Sponsored Ad

Benshi mu bakundana birabagora cyane guhitamo amabara y’indabo bagenera abakunzi babo, cyangwa bagapfa no kubaha andabo runaka batazi nyirizina icyo bisobanuye. Uramenye utazitobera urukundo cyangwa ukabengwa kubwo kudasobanukirwa ubusobanuro bw’amabara y’indabo ushobora guha umukunzi wawe.

. Ubusobanuro bw’indabo bitewe n’uko zisa
. Ni iyihe mpano naha umukunzi wanjye
. Ni ryari naha umukunzi wanjye ururabo?

Mbere y’uko dutangira iki gice cya kabiri ku busobanuro bw’amabara y’indaabo ushobora guha umukunzi wawe, tuboneyeho gusubiza ikibazo umukunzi wa iwaculove.com yatubajije kubijyanye n’uko ibara ry’umuhondo ryaba rikoreshwa mu kugaragaza ishyari. Turagirango tukubwire tuti yego ni byo. N’ubwo tutabikomojeho mu gice cya mbere mu byo ibara ry’umuhondo risobanura ishyari naryo rizamo gusa bigaterwa n’igihe murimo.

Bishatse kuvugako bisaba ubushishozi kuko wamuha uru rurabo umugaragariza ikizere gike umufitiye ukeka ko yaba aguca inyuma (rya shyari rero rikagaragarira aho kuko uba warigiriye uwo wundi akunda).

- Ururabo rwa Orange (Orange Rose)

Akenshi rero ururabo rufite ibara risa ryitya, ruba rushushanya ikibatsi cy’umuriro. Ni ho dusanga mu rukundo, ikibatsi cy’umuriro kiba gisobanura ibyiyumviro bikomeye by’urukundo ndetse n’imbaraga nyinshi ufite mu rukundo. Uru rurabo rero ushobora kuruha inshuti yawe mu rwego rwo kuyigaragariza ko uyifiteho ibyifuzo by’ingirakamaro, kuba wishimiye intambwe mumaze kugeraho mu rukundo rwanyu, no kumugaragariza impamvu nyayo y’ibyishimo byawe ko ari urukundo rwanyu mwembi kandi ukaba umwitayeho.

- Ururabo rufite ibara rya Pink (Pink Rose)

N’ubwo hakunze kugaragara indabo nyinshi zitandukanye ku mabara yazo ho gacye ariko ukunze gusanga zihuriye ku izina bakunze kuziha ariryo pink roses. Izo ndabo rero iyo uzikoresheje nk’impano wageneye inshuti yawe uba ushatse kuyigaragariza amarangamutima yawe y’icyubahiro uyifitiye, ibyishimo, no gushimira.

Nk’uko twabikomojeho rero ko izi ndabo zihuriye ku iri zina, zishobora gusa n’izitandukana ku mabara ho gato, iyo risa n’iryerurutse rero riba risobanuyeko urukundo rwanyu rufite uburyohe n’ubunyangamugayo. Iyo ari ibara ritsindagiye risobanura gushimira bivuye ku mutima n’ibyishimo umufitiye. Muri rusange rero umuhaye ururabo rusa rutya ni nko kumuhamiriza ubushongore (ubwiza) n’igikundiro afite.

- Ururabo rufite ibara rya Move

Ururabo rufite iri bara rya move rero rusobanuye igikundiro. Ibi bishatse kuvugako ari ikimenyetso cy’urukundo. Iri bara iyo ryenze gusa n’iryijimamo gake, risobanura ubuhangane n’ubwiza ntagereranywa. Muri make rero igihe uhaye umukunzi wawe uru rurabo uba umugaragariza igikundiro afite kuri wowe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa