Menya uko inkumi yitwa Nadia yavuye mu idini rya Islam igakurikira umuhanzi nyarwanda ’Dominic Nick’ mu kwemera kwe[AMAFOTO]
Yanditswe: Monday 11, Jun 2018
Umukobwa witwa Nadia yafashe umwanzuro udakuka wo kuva mu idini rya Islam yari amazemo igihe nyuma yo gucengerwa n’ubutumwa bwiza buri mu bihangano by’umuririmbyi Dominic Ashimwe, bikubiyemo kuramya , guhimbaza no kuzamura amashimwe y’Uhoroho.
Uyu muririmbyi Dominic Ashimwe ari mu bakomeye bakoze ibidasanzwe muri muzika yo guhimbaza Imana, afite ibihangano bikomeye byomoye imitima ya benshi, akunda kuvuga ko adakora muzika wo gucuruza ahubwo ko aba agamije kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana.
Indirimbo nka ‘Ashimwe’, ‘Nemerewe Kwinjira’ ‘Ingoma’,’Arikumwe natwe’ n’izindi zakoze ibidasanzwe kubemera Imana, yagiye akora imizingo (Album) itandukanye yose ikubiyeho ubutumwa bwiza.
Dominic yashyize ku rukuta rwa instagram ibiganiro yagiranye n’umukobwa wavuye mu idini rya Islam akayoboka abayoboke biturutse ku butumwa buri mu bihangano bye byamukoze ku mutima.
Uyu mukobwa yamwandikiye agira ati ‘’ Yesu ashimwe mukozi w’Imana . Dominic ndagukunda nitwa Nadia ,indirimbo zawe sinzibagirwa ko zatumye mva mu basilamu ubu namenye Imana ikora imirimo ifatika…… yesu wacu azaguhembe kuzamubonesha amaso yawe’’.
Mu kumusubiza Dominic yagize ati ‘’ohh nejejwe nibyo imana yakoze , komeza wizere kristo wacu aracyagira neza!’’
Ubutumwa Dominic yandikiranye na Nadia
Nyuma yo kwandika ubu butumwa hari n’abandi bagaragaje ko bishimiye ibihangano by’uyu musore,uyu nawe ati “ Ubu se njye mvuge iki?Indirimbo inshuti iramfasha cyaneee iranyubaka,yamfashije kuva mu mwijima narindimo pe!!Imana ikomeze ikwagure.’
Dominic Nic arazwi cyane ndetse na bimwe mu bihangano bye byakomeje gushimangira izina rye. Kuva muri 2009, 2010 na 2011 yakomeje gukora indirimbo z’igikundiro zirimo: nka Arikumwe natwe, Nemerewe kwinjira, Uwiteka ashimwe, Imana ntihinduka hamwe n’izindi ziri kuri Album ye nshya, zirimo iyo yise Ndishimye, Azanyibuka n’izindi.
Ibitekerezo
ariko muba mwabuze ibyo mwandika?ubu iyi ni inkuru kweli?niki cyemeza ko iyo chat ari iya Dominic?niki cyemeza ko uwo Nadia yari umusilamu?