skol

Mico The Best yavuze ko akeneye umukunzi utarisize mukorogo

Yanditswe: Tuesday 10, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Mico The Best yavuze ko akeneye umukunzi ufite inzobe y’umwimerere ndetse ko abaye ari umunyarwandakazi byaba ari akarusho.

Mu kiganiro Mico The Best aherutse kugirana n’itangazamakuru yabajijwe niba afite umukunzi maze asubiza avugako nta mukunzi afite ndetse ko aramutse amufite akamushyira mu itangazamakuru yaba afite na gahunda y’uko bakora ubukwe.

Moco yakomeje avugako kuri ubu akeneye umukunzi barushingana aho yavuze ko mu bintu uyu mukobwa agomba kuba yujuje harimo nko kuba afite ubumuntu, umukobwa ushyira mu gaciro, umukobwa ufiteho ubumenyi cyangwa amashuri ndetse akaba ari inzobe gusa itaravuye mu kwitukuza nkuko abakobwa bubu babigenza.

Yagize ati” Ndagira ngo ntangarize abantu ko mukeneye ndamushaka” Abajijwe umukobwa ashaka uko yaba ameze asubiza ko] yasubije ko abaye ari umunyarwandakazi kuba agira ubumuntu ,kuba ashyira mu gaciro ,kuba yarize byibura amashuri yisumbuye.”

Yasoje avugako ibindi umukobwa bazakundana yaba yujuje nko kuba umukobwa ufite igihagararo ,umukobwa w’imibiri yombi cyane ko inzobe ngo azishisha kubera ibijyanye no kwisiga mukorogo byateye mubakobwa, bityo ku bwe ngo umukobwa w’inzobe byaba bimeze neza ariko ari iy’umwimerere.

Twakwibutsa ko Mico The Best ari umwe mu bahanzi 10 bari muri PGGSS 8 ndetse witeguye kuzereka abafana be agashya kuri uyu wa gatandatu taliki ya 14 Nyakanga 2018 mu gitaramo gisoza irushanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa