skol

Minisitiri Mateke arashinjwa kugira uruhare mu gitero cy’iterabwoba cyagabwe mu karere ka Musanze

Yanditswe: Wednesday 11, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Dr. Philemon Mateke, Umunyamabanga wa leta ya Uganda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe Imibanire n’Akarere, akomeje gushinjwa kugira uruhare mu gitero cy’iterabwoba cyagabwe mu karere ka Musanze mu Kwakira 2019.

Mu minsi ishize Uganda yoherereje u Rwanda Abanyarwanda 13 n’abarwanyi babiri ba RUD Urunana bari mu bagabye igitero i Musanze barimo Kabayija Suleiman wari wungirije uwiyise Gavana, wari ukiyoboye.

Kabayija mu kiganiro yagiranye na The New Times, yavuze ko itegurwa n’ishyirwamubikorwa ry’iki gitero barifashijwemo na Minisitiri Mateke kuko ngo ibyakorwaga byose yari abizi.

Kabayija ati: “Igihe twagabaga igitero, Gavana yavugana na we (Mateke) kuri telefone. Uko twinjiraga mu Rwanda, bakomeje kuvugana.”

Ubwo inzego z’umutekano zagobokaga i Musanze, zigahangana n’aba barwanyi, harimo bane bahungiye muri Uganda barangajwe imbere na Komanda wabo Gavana na Kabayija wari umwungirije. Aba bose ngo bayobowe na Minisitiri Mateke, bagera muri Kisoro aho yabakiriye. Bivugwa ko kandi Gavana yaba acumbikiwe muri hoteli ya Minisitiri ya Mateke aho mu karere ka Kisoro.

Ubutumwa Minisitiri Philemon Mateke yanditse kuri Twitter

Minisitiri Mateke kandi yigeze gukurura impaka ku mbuga nkoranyambaga, ubwo yandikaga ku rukuta rwa Twitter ubutumwa bwibasira u Rwanda, bugaragaza n’icyizere gike afitiye amasezerano ya Luanda yunga u Rwanda na Uganda. Ababusomye biganjemo Abanyarwanda banditse ubutumwa butandukanye bumusubiza, bumubwira ko nta neza yigeze yifuriza u Rwanda, cyane ko yagize uruhare mu iyicwa ry’Abanyarwanda mu Kinigi.

Gusa nyuma ubu butumwa bwa Mateke bwarasibwe, leta ya Uganda ivuga ko urukuta atari urwa Mateke, ariko byafashwe nk’ikinyoma kuko rwakurikirwaga n’inzego z’igihugu zikomeye ndetse n’ibitangazamakuru.

Minisitiri Philemon Mateke ntiyemera ibyo ashinjwa

Mu nkuru zitandukanye ibitangazamakuru byo muri Uganda byakoze kuri Minisitiri Mateke, uyu musaza ntiyigeze yemera ibyo ashinjwa. Yavuze ko ari Umugande, atari Umunyarwanda kandi nta nyungu yaba afite mu gutera u Rwanda, ati: ” Ndatera u Rwanda se ngo nduyobore?”

Imibare ku gitero cy’i Musanze

Igitero cyagabwe i Musanze mu mirenge ya Kinigi, Musanze na Nyange tariki ya 4 n’iya 5, kigwamo abaturage 14. Ingabo z’igihugu zishe abarwanyi ba RUD-Urunana 19, gifata mpiri batanu, abandi barimo baracika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa