skol
fortebet

Miss Igisabo na bagenzi be bishimiye bidasanzwe icyumba bari kuraramo(VIDEO)

Yanditswe: Sunday 15, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Miss Uwase Honorine wamenyekanye cyane ku izina ry’igisabo mu irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda 2017 niwe watoranyijwe guhagararira U Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rya nyampinga hitabwa ku bwiza bw’ibidukikije rizwi ku izina rya "Miss Earth".
Miss Uwase Hirwa Honorine yahagurutse mu Rwanda taliki ya 07 Ukwakira 2017 yerekeza mu gihugu cya Philippines aho iri rushanwa riri kubera ajyanywe no guhatana n’abakobwa bagera kuri 90 baturutse mu mpande zose z’isi.
Uyu mukobwa ibyishimo byamurenze (...)

Uyu mukobwa ibyishimo byamurenze abonye ubwiza bw’icyumba agiye kuraramo kwiyumanganya biramunanira asabwa n’ibinezaneza asangiza abakunzi be amashusho y’imiterere y’ahantu ari kuba by’umwihariko icyumba araramo.

Igisabo yifashe amashusho n’amajwi ari mu rurimi rw’icyongereza mu kwerekana imiterere y’ahantu ari kuba.

Miss Uwase Hirwa Honorine watowe nka nyampinga ukunzwe n’abantu (miss popurality) muri miss Rwanda 2017

Mu magmbo yavugagamo aherekejwe n’amashusho yerekanaga ubwiza bw’uruganiriro rwabo, akerekana ibikoresho birimo televiziyo nziza, intebe nziza, (...). Iyo avuye kwerekana ibiri mu ruganiriro ahita ajya no kwerekana icyumba araramo kirimo igitanda cyiza kinashashe neza cyane .

Igisabo akomeza yerekana ubwiza bw’ubwiherero bwabo, Akagaruka no mu cyumba bararamo akerekana umukobwa uhagarariye igihugu cya Ireland y’Amajyaruguru bararana, Avuga ko babanamo ari batatu gusa mu gihe cyo gufata amashusho umukobwa uturuka mu gihugu cya Ghana babana ntiyari ahari.

Miss igisabo muri aya mashusho birangira yigaragaje kandi koko umubonye wese ahita abona ko ari umukobwa usabana kandi wishimiye ubuzima abayemo muri Philippines.

Muri aya mashusho Honorine agaragara yambaye neza ubona ko aberewe, birangira ashishikariza abantu gukurikirana uko ibikorwa bya miss Earth biri kugenda ndetse agasaba n’abantu kubikurikirana imbonankubone banyuze ku rukuta rwa facebook ya miss Earth 2017.

Reba amashusho ya Miss Igisabo agaragaza icyumba ari kubamo na bagenzi be babiri ndetse n’uburyo avuga ko buri kimwe cyose ari cyiza ku rwego rwo hejuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa