skol

Miss Kayirebwa Marie Paul yasubije abakomeje kuvuga ko ikamba rya Miss Popularity 2021 yahawe atari arikwiye[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 29, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Miss Kayirebwa Marie Paul wahawe akabyiniriro ka Miss Ikinyafu bitewe nuko yagaragaye mu mashusho y’indirimbo Ikinyafu ya Bruce Melodie, yahaye ubutumwa abantu bakomeje kugenda bavuga ko ikamba rya Miss Popularity 2021 yahawe atari arikwiye.

Ni mu kiganiro Miss Kayirebwa yagiriye kuri Goodrich Tv aho yari yatumiwe nk’umutumirwa kugirango asangize abakunzi be ibyiyumviro bye ndetse nuko abayeho nyuma yo kuva mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 ndetse akanegukana ikamba rya Nyampinga wakunzwe n’abantu benshi (Miss Popularity 2021).

Nkuko Miss Kayirebwa Marie Paul yabivuze muri iki kiganiro yabwiye abantu bavuga ko ikamba rya Miss Popularity 2021 atari arikwiye ko kugeza ubu nta kintu babikoraho kuko ikamba yahawe ribitse mu ivarisi ye. Yagize ati « Abavuga ko ikamba ntari ndikwiye babigenza bate ko kuri ubu ribitse mu ivarise mu rugo? ».

Kayirebwa witabiriye Miss Rwanda 2018 ahagarariye Umujyi wa Kigali ntiyabashije kurenga ijonjora ry’ibanze [Pre-Selection] ngo ajye mu mwiherero.

Kudakabya inzozi ngo yegukane ikamba rya Miss Rwanda, byatumye uyu mukobwa atabasha kugera ku ntego yari yihaye zo gufasha abana bafite ubumuga nkuko byari mu mushinga we.

Uyu mukobwa yifashishijwe mu ndirimbo zigezweho nka ‘We Don’t Care’ ya Rj The Dj na Meddy & Rayvanny na ’Ikinyafu’ ya Bruce Melodie na Kenny Sol n’izindi.

Uyu mukobwa yavuze ko kugaragara mu mashusho y’indirimbo ari impano yari asanganywe kuva mu bwana, akaba abikora nk’akazi kandi kamwinjiriza agatubutse.

Yagize ati "Nakuze numva nzakina filime nanabikunda, naje kwinjira mu byo kumurika imideli, biza kumviramo no kubona uko najya mu mashusho y’indirimbo. Ni akazi nk’akandi kandi kinjiza amafaranga meza.”

“Ntabwo umukobwa ujya mu ndirimbo aba ari ikirara ahubwo nabwo ni ubuhanzi kandi tuba tugaragaza ibyo uwaririmbye yashakaga kuvuga. Ni akazi nk’akandi kandi gahemba neza.”

Uyu mukobwa yasabye abantu batekereza ko umukobwa ujya mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi aba ari ikirara ko bareka iyo mitekerereze kuko atari yo.

Usibye kujya mu mashusho y’indirimbo, Kayirebwa ahamya ko afite inzozi zo kuzakina filime kuko ari ibintu yakuze akunda.

Yavuze ko kugaragara mu ndirimbo kimwe no gukina filime atari uburara ahubwo ari impano nk’izindi, bityo ko Abanyarwanda bakwiye kwakira impano ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa