Miss Sharifa agiye kurongorwa n’umusore wamwambitse impeta mu ibanga
Yanditswe: Friday 01, Jun 2018
Miss Umuhoza Sharifa wabaye igisonga cya kane muri Miss Rwanda 2016, akanahabwa ikamba rya Nyampinga ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity) aritegura gukora ubukwe n’umusore witwa Niyonteze Thierry ndetse impapuro z’ubutumire zaratanzwe.
Umuhoza Sharifa wambitswe ikamba ry’umukobwa wakunzwe kurusha abandi muri Miss Rwanda 2016, akanaba igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda, yambitswe impeta n’umusore witwa Niyonteze Thierry yemereye ko bazibanira akaramata.
Mu kwezi kwa Mutarama 2018 nibwo Sharifa yambitswe impeta n’umukunzi we mu ibanga rikomeye, amwemerera kuzamubera umugore w’ibihe byose , ibi bikaba byaramenyekanye nyuma yuko aba bombi bashyize hanze aamafoto agaraga Thierry yateye ivi amuha amwambika impeta .
Mu kwezi gushize, Miss Umuhoza Sharifa yakorewe ibirori byo gusezera ku nshuti n’abavandimwe(Bridal Shower), bikaba byaritabiriwe na bamwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2016.
Biteganyijwe ko imihango yo gusaba no gukwa izabera mu karere ka Musanze taliki 1 Nyakanga 2018, nyuma imihango yo gusezerana imbere y’Imana ibetaliki ya 14 Nyakanga 2018 mu karere ka Gasabo umurenge wa Kinyinya mu busitani bwa ahitwa Ineza Garden.
Twakwibutsa ko Umuhoza Sharifa yavukiye kandi akurira mu Kagari ka Mpenge, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, aherutse gusoza amasomo y’icyiciro cya kabiri muri kaminuza y’igenga ya Kigali(ULK) mu mwaka wa kabiri mu icunga mutungo.

Ibitekerezo
Urugo rwiza mwana. Iyo umuntu ageze mu rugo umugabo arahinduka: umuha ibintu buri munsi kandi atinginze. Ntuzakore ikosa ryo kumwima