Moesha yavuze ko n’abona n’umugabo bitazatuma ahindura imyambarire ye
Yanditswe: Sunday 12, Apr 2020
Moesha Boduong, umukobwa ukora umwuga wo kumurika imideli ndetse no gukina Filimi mu gihugu cya Ghana kuri ubu utekereza gushaka umugabo akaba umugore nk’abandi, yavuze ko n’anamara kumubona bitazatuma ahindura imyambarire ye.
Uyu mukobwa uri mu bakobwa batarashaka umugabo ariko kuri ubu akaba ari kubitekereza, yamaze kwereka no kumara amatsiko abakunzi be bahora bibaza uko azajya yambara namara kuba umugore bijyanye nuko yambara ubu akiri Umukobwa.
Mu butumwa yashize ku rubuga rwe rwa Instagram, Moesha yasangije abafana be amafoto y’uburyo azajya yambara naba umugore, amafoto amugaragaza mu myambarire itandukanye.
IFOTO ya mbere Moesha,yigaragaje yambaye akantu gafashe amabere gusa hasi umukondo we wose ugaragara( mukondawuti) ndetse n’ijipo ngufi igeze hejuru y’amavi(Mini).
Ifoto ye ya kabiri ,Moesha yigaragaje yambaye imyenda bambara bari koga muri pisine cyangwa ku mucanga hafi y’inyanja cyangwa ikiyaga.
Ku ifoto ye ya gatatu yigaragaje yambaye imyenda idoze mu bitege hasi no hejuru hose bisa.
Ashyira hanze aya mafoto Moesha yagaragaje kandi abwira abamukurikira ko nubwo azaba yabaye umugore atazahindura imyambarire ye nta gato ngo nuko afite umugabo.
Umwe mu bamukurikira ukoresha amazina ya ‘originalnkuto_halfco’ yamushyigikiye agira ati:
Nukuri .. Ntugomba guhindura ibintu wahoze ukora mugihe wubatse .. Yakwegereye agukundira icyo yagukundiye mbere yo kukugira umugore.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *