skol

Mory Kanté wavunnye Jacques Tuyisenge yahanwe azira kuba yaramukoreye ikosa rya ’Kinyamaswa’

Yanditswe: Thursday 04, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Komisiyo ishinzwe imyitwarire mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika, yahanishije umunya-Guinée Conakry, Mory Kanté, kutagira undi mukino yongera gukina muri CHAN 2020, nyuma y’ikarita itukura yeretswe azira kuvuna Jacques Tuyisenge.

Ku cyumweru ni bwo Kanté yeretswe ikarita itukura mu mukino wa 1/4 cy’irangiza cya CHAN Amavubi y’u Rwanda yatsinzwemo na Syli National ya Guinée igitego 1-0.

Kanté yakoreye ikosa kuri Jacques ku munota wa 11 w’umukino, birangira uyu Kapiteni w’Amavubi anasohotse mu kibuga asimburwa na Sugira Ernest.

Nyuma y’umukino Mory Kanté wari weretswe ikarita itukura yegereye Jacques Tuyisenge ndetse n’abakinnyi b’Amavubimu rwego rwo kubasaba imbabazi.

Cyakora cyo n’ubwo uyu musore ukina hagati mu kibuga yasabye imbabazi yemwe akanifuriza Jacques gukira vuba, ntibyabujije Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri CAF kumuhana imushinja gukorera mugenzi we “Ikosa rya Kinyamaswa”.

Iyi Komisiyo yamuhanishije kudakina imikino ibiri,bisobanura ko urugendo rwe muri CHAN ya 2020 rwarangiriye ku mukino w’Amavubi.

Mory Kanté ntabwo yagaragaye mu mukino wa 1/2 cy’irangiza ikipe yakinnyemo na Mali bikarangira inatsinzwe na Mali kuri Penalite, ndetse nta n’ubwo azagaragara mu wo guharanira umwanya wa gatatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa