Mu bushakashatsi bwakozwe abagabo bagaragaje impamvu zibatera kwikundira indaya kurusha abo bashakanye
Yanditswe: Sunday 01, Jul 2018
Imwe muri kaminuza ikomeye yo muri Amerika ikora isesengura kubijyanye n’ ubuzima bw’ imyororokere ku buzima bw’abantu ndetse n’imibanire y’abantu mu kwezi kwa Mata bakoze ubushakashatsi kubijyenye n’impamvu nyamukuru isigaye ituma abagabo bubatse bikundira igitsina gore cyane maze bamwe mubakoreweho ubushakashatsi bavuze ko akenshi bitera n’abagore babo baba batazi kwikoraho cyangwa kumva ko niba bakoze ubukwe biba birangiye abaye umugore atazongera kwambara kakenda yajyaga yambara ari inkumi bityo bigatuma abagabo bishakira ababakemurira ibibizo mu buryo bw’ ibanga.
Dore zimwe mu mpamvu zatanzwe n’abagabo bakoreweho iri sesengura bavuze ko akenshi bitera no kuba
Umugore atuzuza neza inshingano ze
Iyo umugore atangiye kugabanya kwita ku mugabo we aho baba bamaze kubyara ugasanga umwanya munini arawuharira abana ntabone igihe cyo kwita ku mugabo uko bikwiye,icyo gihe umugabo usanga yifatiye izindi nzira akajya gushaka uwo kumwitaho birenze. Kuko aba yumva rwa rukundo yahabwaga rwaragabanutse ndetse agatangira kumva atishimiye uburyo afashwe mu rugo rwe.
Umugore utigirira isuku
Abagore benshi hari igihe bamara gushaka bakumva kwiyitaho birangiriye aho kuburyo usanga no gukaraba atakibikozwa ,akaba yamara n’icyumweru atikoza amazi ku mubiri cyane cyane abo mu bice by’ibyaro, bityo isuku akaba atandukanye nayo kandi nta mugabo n’umwe ujya wishimira umugore utagira isuku ku mubiri we.
Umugabo afite abandi bagore bamugendaho
Iyo umugabo afite umugore cyangwa umukobwa umugendaho ntabwo bijya bimworohera kwihangana iyo uwo muntu yamwiziritseho.Ibi bikaba nabyo byamutera guca inyuma umugore agateshuka ku isezerano aba yaragiranye n’umugore.
Kuba atarigeze akunda umugore we bya nyabyo
Iyo umugabo adakunda umugore we uko bikwiye nta kintu na kimwe abayitayeho no kumuca inyuma ,aba yumva ntacyo bitwaye kuko nta rukundo aba afite ngo umutima we umucire urubanza. Burya hari abagabo benshi bashinga ingo ariko badakunda abagore babo bitewe n’impamvu zitandukanye ,nk’iyo byamugwiririye akamutera inda ariko atamukundaga, akamutwara kugira ngo abone umwana gusa nta rundi rukundo.
Ingeso
Hari igihe umugabo aba nta kintu yabuze iwe mu rugo, ibintu byose bihari, umugore amufata neza yemwe no mu mibonano mpuzabitsina bigenda neza ariko ugasanga rimwe na rimwe atanyurwa n’ibyo umugore amukorera ahubwo ugasanga afite umutima wo kumuca inyuma no gushaka guheheta mu bandi bagore.
Ibi byose ntibikwiye kuba impamvu cyangwa inzitwazo zo guca inyuma umugore wawe kuko nk’uko bibabaza umugabo iyo amenye ko umugore amuca inyuma ntibinakwiye ko nawe yabikorera umugore bene ako kagene.
Ni ngombwa ko abashakanye bumvikana ku ngingo iyo ariyo yose ndetse bakarangwa n’umutima uzira guca inyuma abo bashakanye. Ikintu kibabaza umuntu wese wubatse urugo ni ukumva ko umugore we/umugabo we amuca inyuma.
Akenshi uzasanga umuntu uhora ahangayitse ko uwo bashakanye amuca inyuma adashyira uturaso ku mubiri kandi ibyishimo bye bikagenda nka Nyomberi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *