skol

Mu gihe habura iminsi 2 ngo hatangazwe Miss&Mister Elegancy Rwanda 2018 ngo akanama nyempurampaka gafite akazi katoroshye

Yanditswe: Wednesday 05, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 8 Nzeri 2018 ,Nibwo hazatangazwa Rudasumbwa ndetse na Nyampinga 2018 (Miss&Mister Elegancy Rwanda 2018). Mu gitaramo kzabera kuri Mariot Hotel .Ngo akanama nyempurampaka gafite akazi katoroshye kubera ko abarimo guhatana bose bashoboye kandi bifuza gukurwamo abantu 2 bahiga abandi .

Irushanwa rya Miss&Mister Elegancy Rwanda rigiye kuba ku inshuro yaryo ya 2 kuri ubu imyiteguro ni yose nyuma yuko ba Rudasumbwa ndetse naba Nyampinga bamaze iminsi mu myitozo itandukanye irimo kwigishwa umuco nyarwanda, kubyina imbyino za Gakondo ndetse no kwigishwa intambuko kuri ubu harabura iminsi 2 gusa ngo hatangajwe umuhungu ndetse n’umukobwa bahize abandi mu marushanwa.

Mu bikorwa bitandukanye bamazemo iminsi harimo kuba baratemberejwe ahantu nyaburanga hatandukanye harimo ku Gisenyi ndetse bagafatiryo amafoto y’urwibutso ndetse no kwigishwa byinshi bitandukanye birimo uko bajya bitwara imbere y’abantu ndetse no kwigishwa kirazira.

Mu bakobwa 10 bahatanira ikamba ryo kuba nyampinga wa Miss&Mister Elegancy Rwanda ni Ingabire Jannet, Ishimwe Bella, Mukagatera Colette, Mukangwije Rosine, Umukundwa Monique, Narame Yvette, Ruth Umubyeyi, Sonia Kayitesi, Umulisa Divine ndetse na Umutesi Gisele.

Mu gihe abahungu bahatanira ikamba rya rudasumbwa ari Manirakiza Boris, Manishimwe Deo, Mugisha Ramadhan, Ndayishimiye Felix, Niyirora Nshongore Divic, Nzozinziza Christian, Twagira Prince Henry, Shyaka Chris Nelson, Mukundwa Amir ndetse na Iradukunda Christian.

Mu Kiganiro UMURYANGOtwagiranye n’bamwe mu bari guhatana n’abandi muri aya marushanwa badutangarije ko bahagaze neza ndetse amahirwe ari yose ahubwo bazakizwa n’akanama nyemurampaka.

Chriss yagize ati “ Nukuri mpagaze neza ntakibazo ahubwo igisigaye n’akazi k’aba Judges bazaduha amanota bakatubwira ati uyu arabikwiye.

Divine ati” Kubwanjue nifitiye ikizere kinshi kuko nubundi bagiye kunshyira mu irushanwa babona ko mbikwiye ,ubu rero igisigaye nuko twakumva icyo aba Judges bazadutangariza ku munsi wa nyuma kuberako twese turabikwiye gusa haba hagomba gukurwamo umwe uhiga abandi.”

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 08 Nzeli 2018 kuri Marriot Hotel aribwo hazaba ibirori byo gusoza iri rushanwa ndetse ari naho hatatangarizwa umuhungu ndetse n’umukobwa uhiga abandi ubwiza ,ubwenge , ndetse n’ibindi birimo kuba ari Elegancy mu bintu byose .

Kwinjira muriki gitaramo ni ni ibihumbi bitanu (5000Rwf) mu myanya isanzwe n’ibihumbi icumi (10,000Rwf) mu myanya y’icyubahiro, ibihumbi ijana ku meza y’abantu batandatu (100,000Rwf).

REBA AMAFOTO YABO UBWO BAJYANWAGA GUTEMBERA:

Ikirango cy’igitaramo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa