skol
fortebet

Mu gihe hari umunyeshuri uzagaragaraho Covid-19 hashobora gufatwa undi mwanzuro

Yanditswe: Sunday 27, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Nubwo amashuri biteganijwe ko agiye gutangira mu minsi ya vuba, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yatangaje ko mu gihe amashuri yaba afunguye hakagira umunyeshuri ugaragaraho icyorezo cya Covid-19, bishobora gutuma hafatwa undi mwanzuro.

Sponsored Ad

Ibi Dr Uwamariya yabitangaje kuri uyu wa 26 Nzeri mu kiganiro yagiranye na RBA . Ni mu gihe hashize umunsi umwe inama y’abaminisitiri iteranye, ikemeza ko “amashuri azafungura mu gihe cya vuba hakurikijwe ibyiciro byayo.”

Minisitiri w’uburezi yabigarutseho ubwo yari abajijwe ibigendanye n’ingengabihe amashuri yisumbuye azagenderaho mu gihe azaba afunguye, cyane ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye iyo yari asanzwe agenderaho ihinduka.

Mu gusubiza, Dr Uwamariya yavuze ko bakiri gutegura ingengabihe amashuri azagenderaho ariko anemeza ko ishobora kurogowa, mu gihe mu mashuri haba hagaragaye ubwandu bwa Covid-19. Ati:

Nubwo tuvuga gufungura ushobora no gutanga iyo ngengabihe ariko icyorezo cyakongera kugaragara mu mashuri amwe n’amwe cyangwa hari indi mpamvu ibiteye tubigiriwemo inama na minisiteri y’ubuzima, hakaba igihinduka.

Yakomeje asaba ko mu gihe amashuri azaba afunguye, yazita no ku buryo bwo gukaza ingamba zo kwirinda. Yagize ati:

Nubwo tuvuze ngo amashuri arafunguye ntibikuraho bwa buryo bw’ubwirinzi ndetse dukwiriye no gukaza kurushaho kugira ngo bikomeze biduha umwanya wo gukomeza dutegura n’ibindi bikurikiraho, uko dufungura dukomeze no gukaza ingamba. Niyo mpamvu nsaba n’ababyeyi ntibabirekere amashuri gusa.

Hazarebwa uko muri Kaminuza bizagenda

Minisitiri w’Uburezi yavuze ko bahisemo ko amashuri makuru na kaminuza ariyo yabimburira andi gufungura kubera ko yo yasaga n’arangije umwaka. Uretse iyi, indi mpamvu ngo ni ukugira ngo azabahe ishusho bazagenderaho bafungura mashuri abanza ayisumbuye n’ay’incuke. Yagize ati:

Amashuri makuru na kaminuza basaga n’abagiye kurangiza umwaka, turashaka kugira ngo barangize umwaka aho bari bagejeje ariko cyane cyane binaduhe n’ishusho y’uko byagenda mu gihe twaba tugenda dufungura n’andi mashuri mu byiciro.

Yakomeje avuga ko mu Ukwakira hagati, Kaminuza izagaragaza ko yujuje ibisabwa izemererwa gusubukura amasomo. Ati:

Buriya muri kaminuza n’ubundi ntabwo zose zitangirira ku itariki imwe, bivuze ngo ishuri rizaba rifite ubushobozi ryabigaragaje, ryiteguye guhera hagati mu Ukwakira ryatangira.

Minisiteri y’uburezi ivuga ko kaminuza zizatangira amasomo bitarenze Ukwakira, nyuma zikazakurikirwa n’amashuri mpuzamahanga azagaragaza ko yujuje ibisabwa, ibizava mu gutangira kw’aya mashuri akaba ari nabyo bizagenderwaho mu gufata ibyemezo byatuma n’andi afungura.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Ndayambaje Irénée, aherutse kubwira IGIHE ko mu gihe amashuri azaba afunguye, usibye ibijyanye n’isuku ku mashuri mu kwirinda Coronavirus, hari byinshi bizahinduka birimo imyigishirize izajyanishwa n’ikoranabuhanga.

Ibitekerezo

  • Mwiriwe igitekezo mbifiteho niki nonex hajyendewe yuko abanyeshuri bazwiho ibintubyokwegerana cyane nubuhebwirinzibateganyije bukomeye ahubwo habanza hagategurwa ubukangura mbaga bwabanyeshuri byumwihariko kuburyo bazigababizi nubuhanze biragarara ko bafite imyitwarire itarimyiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa