skol

Mu mafoto reba abakobwa bakora imyitozo idasanzwe ya Kininja bifuza kuba irwanyi zidasanzwe(AMAFOTO)

Yanditswe: Wednesday 07, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Abakobwa bo muri Iran, amafoto yabo n’amashusho byakwirakwijwe isi yose, bakora imyitozo idasanzwe bagamije kuzavamo irwanyi kabuhariwe.
Ishuri batorezwamo ryashinzwe mu mwaka wa 1989, riherereye mu gace ka Jughin mu birometero 25 uvuye mu murwamukuru Tehran wa Iran. Ritorezwamo abakobwa basaga 4000, imyitozo bahabwa ni iya kininja (Ninjutsu- female ninjas). Ikinyamakuru DM, gitangaza ko bajya mu misozi y’ubutayu aho bakorera imyitozo idasanzwe, ndetse inagoye ku gitsina gore ariko (…)

Abakobwa bo muri Iran, amafoto yabo n’amashusho byakwirakwijwe isi yose, bakora imyitozo idasanzwe bagamije kuzavamo irwanyi kabuhariwe.

Ishuri batorezwamo ryashinzwe mu mwaka wa 1989, riherereye mu gace ka Jughin mu birometero 25 uvuye mu murwamukuru Tehran wa Iran.

Ritorezwamo abakobwa basaga 4000, imyitozo bahabwa ni iya kininja (Ninjutsu- female ninjas).

Ikinyamakuru DM, gitangaza ko bajya mu misozi y’ubutayu aho bakorera imyitozo idasanzwe, ndetse inagoye ku gitsina gore ariko barayikora ku bw’intego yo gushaka kuba indwanyi zikaze “Fighting machines).

Fatima Muamer, ushinzwe gutanga amasomo, avuga ko mbere na mbere akamaro ko kwiga imyitozo ya Kininja ku bakobwa, bibafasha kwiyubaha no kubahana ubwabo n’abandi, ni imyitozo ibafasha kwimenya neza, bikanabafasha kumenya kurwanisha intwaro zirimo ibyuma, imyambi n’imiheto, imigozi,…”.

Yagize ati: “Icya mbere cy’ingenzi ni ukubaha no kwiyoroshya, muri ninjutsu, abagabo bitwa Ninjas, abagore bakitwa Kunoichi”.

Akomeza avuga ko iyi mikino ari umuti mwiza ku buzima, bifasha umuntu kwihangana, umubiri ugakomera by’umwihariko bigatanga imyitwarire myiza ku uyikora (discipline). Ukaba umukino kandi uha roho icyerekezo kiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa