skol

Mu mafoto reba ibihe bidasanzwe umugore wa Donald Trump yagiriye muri Kenya[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 06, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’urugendo umugore wa perezida wa Amarika Melania Trump yagiriye mu gihugu cya Ghana na Malawi,yageze no mu gihugu cya Kenya kuri uyu wa kabiri tariki 2 Ukwakira 2018.

Mu mutekano uhambaye cyane Melania Trump yari acungiwe akigera ku kibuga mpuzamahanga cya Nairobi kuko ibindi byose byasaga nkaho byahagaze kubera uyu mufasha wa perezida w’igihangange ku isi. Biteganyijwe ko Melania Trump avuye I Nairobi anjya mu Misiri.

Melania Trump ikintu kingenzi cyari kimunjyanye muri Kenya harimo kureba ibijyanye n’umutungo kamere w’iki gihugu ndetse n’imikino itandukanye ibera munzu mberabyombi nkuru y’igihugu cya Kenya (National Theatre).

Uyu mufasha wa Perezida Donald Trump yanatangaje kandi ko by’uwihariko ko ashaka kubonana n’umufasha wa Perezida Kenyatta Margaret Kenyatta nyuma yo kwimakaza gahunda yo guteza imbere ubuzima bw’abana n’ababyeyi.

Sibyo gusa kandi kuko Melania Trump na we azanywe ahanini no kumenyakanisha gahunda nshyashya yatangije yitwa “Be Best” iharanira guteza imbere imibereho myiza y’umwana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa