skol
fortebet

Mu mafoto reba mwana wavutse atagira isura abaganga bakavuga ko azahita apfa agejeje imyaka 9

Yanditswe: Monday 11, Sep 2017

Sponsored Ad

skol

Burya koko ngo Imana niyo igena, ndetse ngo iyakaremye niyo ikamena. N’ubwo babwiwe n’abaganga ko bagomba kwitegura gushyingura umwana wabo Vitória Marchioli akivuka kuko ngo atari kubaho aba babyeyi bemeye kurera uyu mwana bihanye none agize imyaka 9 y’amavuko. Uyu mwana w’umukobwa witwa Vitória Marchioli wo mu gace ka Barra de São Francisco muri Brazil yujuje imyaka 9 nyuma yo kuvukana ubumuga budasanzwe ndetse bunateye ubwoba, maze abaganga bakanga kumugaburira ndetse bakanabwira ababyeyi be (...)

Sponsored Ad

Burya koko ngo Imana niyo igena, ndetse ngo iyakaremye niyo ikamena. N’ubwo babwiwe n’abaganga ko bagomba kwitegura gushyingura umwana wabo Vitória Marchioli akivuka kuko ngo atari kubaho aba babyeyi bemeye kurera uyu mwana bihanye none agize imyaka 9 y’amavuko.

Uyu mwana w’umukobwa witwa Vitória Marchioli wo mu gace ka Barra de São Francisco muri Brazil yujuje imyaka 9 nyuma yo kuvukana ubumuga budasanzwe ndetse bunateye ubwoba, maze abaganga bakanga kumugaburira ndetse bakanabwira ababyeyi be ko bamujyana bagategura uburyo bwo kumushyingura kuko babonaga atari bubeho.

Ababyeyi b’uyu mwana batangarije Daily Mail ko bamaze imyaka 6 yose bamujyana mu bitaro bitandukanye kugira ngo isura ye igire icyo yakorwaho ariko byakomeje kunanirana n’ubwo ntacyo batakoze.

Abaganga bavugako uyu mwana Vitória Marchioli yavukanye uburwayi budasanzwe butuma amagufwa adakura nk’uko bisanzwe akaba aribyo byamuteye kuvukana isura iteye ukwayo.

Uburyo uyu mwana w’umukobwa yavutse, amaso, umunwa n’amazuru bye bitari mu mwanya wabyo nibyo byashobeye abaganga ndetse binabatera impungenge z’ukubaho kwe akaba ariyo mpamvu babwiraga ababyeyi be ko nta cyizere cy’uko yabaho.

Ubwo ababyeyi babwirwaga ko bagenda bakitegura ko ashiramo umwuka bakamushyingura, baragiye bategura imva ariko uko iminsi yicuma bakabona akomeza gutera akuka kugeza ubwo yujuje imyaka 9 akiriho n’ubwo byagoye ababyeyi be kumurera afite ubumuga budasanzwe.

Ronaldo ubyara uyu mwana yashimangiye ko impamvu umukobwa wabo akiriho ari urukundo bamuhaye ndetse bakaba baragerageje kumwitaho bamwereka impuhwe za kibyeyi.

Yagize ati: "Impamvu umukobwa wacu akiriho ni uko twamwitayeho, tumwereka urukundo rukwiye tutitaye ku buryo aremye n’ibibazo afite. Ntako tutagira ngo tumuvuze agire ubuzima nk’ubwabandi, gusa twizeye ko igihe kizagera agakira. Umukobwa wacu turamukunda cyane kandi tuzakomeza kumurwanaho uko tuzashobozwa."

Abaganga bemeza ko ubu burwayi bubaho ariko bakavuga ko byibura umwana umwe mu bana ibihumbi mirongo itanu (50.000) avukana iki kibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa