Mu mafoto reba ubuzima budasanzwe umwana Diamond yabyaranye na Hamisa Mobetto abayemo[AMAFOTO]
Yanditswe: Friday 10, Aug 2018
Taliki ya 7 Kanama 2018, Deedaylan yizihije isabukuru y’umwaka umwe amaze avutse, uyu ni umwana wa Gatatu w’umuhanzi Diamond Platnumz yabyaranye n’umunyamideri wo mugihugu cya Tanzania, uzwi ku mazina ya Hamissa Mobeto.
Uyu mwana Diamond yahaye akazina ka Young Lion, kuri ubu abana na Nyina umubyara, Diamond yamuguriye inzu nziza y’agaciro akaba ari nayo abanamo n’umubyeyi we mugihugu cya Tanzania.
Kuri uyu munsi w’amavuko w’uyu mwana, Diamond yagaragaje ibineza neza aterwa n’uyu muhungu yise bucura bwe.
Abinyujije kurukuta rwe rwa instagram, Diamond yagize ati “Isabukuru nziza y’amavuko kuri wowe bucura bwanjye,mugenzi wanjye w’umukene,umuswahili,mugenzi wanjye wicisha bugufi.Muhungu wanjye,Imana izaguhe umugisha maze uzabe umunyamuziki nka papa wawe,ndetse uzigarurire imitima ya benshi.Isabukuru nziza muhungu wanjye mwiza,intare ikiri nto,mwami muto,ndetse Dangote muto”.
Aya magambo ya Diamond akaba yateye amarangamutima adasanzwe mu bafana be, aho benshi yabibukije ubuzima bubi uyu mwana na Nyina Mobetto baciyemo ubwo Diamond yihakanaga uyu mwana ndetse bikageza ubwo nyina ajya mu nkiko asaba indezo,ndetse n’urwango nyina wa Diamond yamugiriye avuga ko umuhungu we yabyaranye n’umugore w’umukene ndetse ntafate uyu Daylan nk’umwuzukuru we ahubwo agakundwakaza abana ba Zari.
Uyu mwana Diamond yamubyaranye na Mobeto, mugihe uyu muhanzi yabanaga na Zari nk’umugore n’umugabo, intonganya zaturutse kuri uyu mwana ni nazo zabaye intandaro yo gutuma Zari afata umwanzuro wo gutandukana n’uyu muhanzi ukomoka muri Tanzania, Zari na Diamond, bafitanye abana babiri harimo umuhungu n’umukobwa.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *