skol
fortebet

Mu mafoto reba umukobwa wabuze umugabo bitewe n’umukino akina wo guterura ibyuma

Yanditswe: Wednesday 08, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

Uyu ni Natalia Kuznetsov umukobwa wo mu gihugu cy’u Burusiya waciye agahigo mu guterura ibyuma, uyu mukobwa nyuma yo guterura ibyuma igihe kitari gito yahindutse nk’abagabo none icyizere cyo kubona umukunzi gikomeje kuyoyoka kuko abasore bose bamutinye kubera imiterere ye. Kuznetsov w’imyaka 26 yivugira ko yatangiye gukora imikino yo guterura ibyuma afite imyaka 14 y’amavuko arakomeza kugeza n’ubu. Mu bijyanye n’urukundo Natalia ngo ubwo yari afite imyaka 20 yaje gushakana n’umusore witwa (...)

Sponsored Ad

Uyu ni Natalia Kuznetsov umukobwa wo mu gihugu cy’u Burusiya waciye agahigo mu guterura ibyuma, uyu mukobwa nyuma yo guterura ibyuma igihe kitari gito yahindutse nk’abagabo none icyizere cyo kubona umukunzi gikomeje kuyoyoka kuko abasore bose bamutinye kubera imiterere ye.

Kuznetsov w’imyaka 26 yivugira ko yatangiye gukora imikino yo guterura ibyuma afite imyaka 14 y’amavuko arakomeza kugeza n’ubu. Mu bijyanye n’urukundo Natalia ngo ubwo yari afite imyaka 20 yaje gushakana n’umusore witwa Vladislas ariko ntibaza kumarana igihe kirekire. Intandaro yo kutarambana hagati ya Kuznetsov n’umukunzi we ni uko umukunzi wa Natalia yaterwaga ipfunwe n’imiterere ‘umugore we.

Umva uko Natalia yasobenuye agahinda ke. Yagize ati” Buri mugore wese ni ku Isi ni mwiza, sinizeye ko ninkomeza kuba umukinnyi nzabona umusore undongora.”

Ibi Natalia yabitangaje mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya Raplty Tv aho yamakomeje avuga uko yaje gutandukana n’umugabo we wa mbere.

“Naje gushaka ubwo nari mfite imyaka 20 umugabo wanjye naramukundaga, nta mahirwe nabigiriyemo kuko we yabonaga mutera ipfunwe, rimwe ntiyifuzaga ko hari aho tujyana.”

Natalia ngo afite icyizere cyo kuzabona umukunzi umva uko yabitangaje.

Yagize ati”Njye ndi umugore nk’abandi kandi nizeye ko nzabona umukunzi tukabana, mfite icyo cyizere abasore benshi barankunda ariko bagatinya uko nteye n’uko ngaragara.”

Natalia wari wararetse umukino wo guterura ibyuma nyuma yo gutwara ibikombe byinshi uyu mugore. Natalia akaba afite ibiro bisaga 90 byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa