Mu mafoto reba uburanga bw’umukobwa watwaye umutima wa Yannick Mukunzi
Yanditswe: Wednesday 30, May 2018
Yannick Mukunzi kuri ubu ari mu rukundo n’umukobwa witwa Iribagiza Joy bamaranye igihe kinini ndetse bananyuranye mu buzima burimo ubugoye.
Yannick Mukunzi magingo aya ukina mu ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kuva muri APR FC ,kuri ubu ari mu rukundo n’ umukobwa witwa Iribagiza Joy binavugwa ko uyu mukobwa barambanye cyane ndetse ko ibyabo batagitinya kubigaragariza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo Instagram aho umwaka ushize taliki ya 2 Ukwakira 2017 , yifurijwe isabukuru nziza n’ uyu mukobwa Joy amubwira ko yifuza kumarana nawe imyaka 100.
Amakuru agera k’ UMURYANGO avugako aba bombi bahuye n’ ubuzima butoroshye nyuma yuko mu nzira y’ urukundo rwabo Yannick yateye inda Joy ndetse bakibaruka imfura yabo,ngo icyo gihe Joy yahuye n’ubuzima butoroshye mu gihe cyose yari atwite ariko nyuma yo kwibaruka yaruhutse imiruho yose dore ko Yannick ubwe atigeze amwihakana ndetse ngo ntibyafashwe nk’ishyano mu muryango w’umukobwa kuko bari bazi neza ko afite umukunzi kandi bakundana.
Nyuma y’ibyo bihe byose bigoye Joy yanyuzemo kuri ubu yarabyibushye ndetse aracyakundana na Yannick urukundo rudasanzwe dore ko hari n’amakuru avugako aba bombi biteguye kurushinga bakibanira akaramata .
Uyu munsi twabateguriye amafoto agaragaza Yannick na Joy mu bihe bitandukanye byagiye biranga urukundo rwabo ndetse kugera nubu badahwema kugaragariza buri umwe wese ubareba cyangwa ubakurikiranira hafi ku mbuga nkoranyamba.
REBA AMAFOTO:
Ibitekerezo
Ntabwo abakobwa bakwiye kwangiza ubukumi bwabo bishyira abahungu.Uyu Yannick namara kumuhaga,azamuta afate undi.Ibyo se nibyo rukundo??Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Igihano cy’abanyabyaha,ni urupfu rwa burundu nta kuzuka.Soma Abaroma 6:23.
yeah , uyu mukinnyi ubanza yarahuye n’ ibibazo bitoroshye peee bitewe n’ igihe gito amaze akina , mujye mukomeza muduhe amakuru nkaya y’ ubuzima bwa abasitari .... Urakoze Muhire Jahson
Gatare we, ndumva ijuru ribaye iryawe nuwakomanga wamucintoki pe , izompuhwe muba mufitiye Imana nizabihehe ,ucunge izamu ryawe neza naho ibyibyaha nabatubaha Imana ubiyirekere izabyimenyera