skol
fortebet

Mu mujyi wa Cape Coast muri Ghana hagiye kubakwamo Umujyi wa Wakanda

Yanditswe: Sunday 15, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Umujyi wa Cape Coast mu karere ko hagati ya Ghana uzwi cyane nk’ahantu h’ubukerarugendo bw’igihugu ndetse na ‘Makah’ ku Banya-Amerika b’abirabura bakomoka muri Afurika, ugiye kubakwamo Umujyi wa Wakanda.

Sponsored Ad

Buri mwaka, abirabura babarirwa mu magana ku isi basura umujyi n’ahandi hantu h’abacakara kugira ngo bige ibijyanye n’ubucuruzi bw’abacakara bwambukiranya Atlantike.

Aka karere kari ihuriro ry’ubucuruzi bw’abacakara bwagaragayemo miliyoni z’Abanya-Afurika bajyanwe hirya no hino mu Isi nshya. Agace k’inyanja gafite ibigo byinshi na gereza byakoreshwaga kugirango abagabo n’abagore babe bahabitswe iminsi mike mbere yuko bajyanwa muri Amerika gukora mu mirima itandukanye.

Kuva ubucakara burangirana na Ghana (yahahoze yitwa Gold Coast) ikagira ubwenegihugu, Cape Coast yabonye itahuka ry’Abanyamerika benshi bakomoka muri Afurika ndetse na Karayibe kugira ngo babone amakuru yerekeye imyitwarire mibi yakorewe ba sekuruza.

Muri 2019, Ghana yateguye ‘Umwaka wo kugaruka’ (Year of Return) mu rwego rwo kwibuka ukugera muri Amerika kw’abacakara baturutse muri Afurika. Ibirori byatewe inkunga cyane n’abanyamuryango ba diaspora. Uretse umwaka wo kugaruka, nyuma yaho habaye umuhate wo gushimangira inyungu zavuye muri iki gikorwa.

Ni muri urwo rwego, umujyi wa Cape Coast wasinyanye amasezerano y’ubwumvikane n’ikigo cya Afurika gishinzwe iterambere rya Diaspora (ADDI) hamwe n’amasosiyete abiri yo muri Ghana mu rwego rwo gushinga umujyi wa ugezweho ariko udasanzwe. Umujyi uzitwa “Umujyi wa Wakanda wo kugaruka” (“Wakanda City of Return.”) Izina ry’uyu mujyi ryatekerejwe biturutse kuri filime izwi cyane ya Hollywood, “Black Panther.”

Uyu mushinga urashaka gukoresha umurage n’umutungo w’ubukerarugendo ndangamuco muri Ghana. Abafatanyabikorwa bifuza gushyiraho ahantu ho gukorera urugendo ku abaturage bakomoka muri Afurika kugira ngo bamenye amateka yabo, umuco wabo, umuco wa Afurika, n’uruhare rwabo mu ishyirwaho ry’ubukungu bushya bw’isi.

Uyu mushinga, ukaba ari gahunda y’abikorera ku giti cyabo, uzateza imbere inkombe n’uturere dushya muri Cape Coast, hashyirwaho urwibutso rw’umurage ndetse n’amahoteri y’inyenyeri 5, umwiherero / ibigo by’ubuzima, ibigo by’inama, n’inzu igezweho.y’icyicaro gikuru cya ADDI.

Abateguye iki gikorwa bavuga ko igihe cy’uyu mushinga gikwiye kubera ko igihugu kigikomeje kungukirwa na “Umwaka wo gutaha” ndetse na gahunda ya “Hirya yo kugaruka” (“Year of Return” and the “Beyond the Return” ) yateguwe na guverinoma ya ghana..

Biteganijwe ko uyu mushinga uzahanga imirimo igera ku bihumbi bitatu (3.000) muri Cape Coast.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa