skol

Mu mujyi wa Kigali habaye igitaramo kidasanzwe cyagaragayemo abakobwa bambaye amapantaro n’amakabutura by’incabari [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 29, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Igitaramo cya dechire party cyagararagayemo abakobwa bambaye amapantaro ndetse n’amakabutura atangaje aho buri muntu wese yarategetswe kwambara imyambaro izwi nk’incabari.

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 29 Nzeri 2018 ,I remera ahazwi nko kuri Junction habaye igitaramo kiswe Dechire Party cyari gifite umwahariko wo kuba abazakitabira bose bagombwa kwambara umwambaro wa benshi bita ko ucikaguritse uzwi nka Dechire cyangwa incabari mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Iki gitaramo cyatangiyen ahagana saa 7 z’umugroba cyagaragayemo abantu b’ingeri zitandukanye barimo abanyamakuru ,abakinnyi wa filime nyarwanda ,abanyamideli ndetse n’bimwe mu byamamare nyarwanda byamamaye mu gukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’abatunganya indirimbo.

Tumwe mu dushya twaranze kino gitaramo nuko bamwe mu bakobwa batunguranye cyane kubera imyambaro ya Dechire ndetse n’amakabutura y’impenure agaragaza ikimero cyabo ndetse n’ikibuno benshi bita nka buci ndetse bamwe mu bashakaga gutererwagaho tattoo ku buntu yicyo bashaka kwiyandika ku mubiri babibakoreraga.

REBA UKO IGITARAMO UKO CYAGENZE MU MAFOTO:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa