skol

Mucyo na Hope Bagize itsinda rya 3 Hills baratandukanye ?

Yanditswe: Tuesday 12, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Abahanzi babiri bagize itsinda rya 3 Hills aribo Eric Mucyo ndetse na Hope Irakoze batangaje ko batandukanye ahubwo bihaye gahunda yo gukorera mu kebo ka buri umwe kuko aribyo bihitiyemo ubwabo.

Hashize iminsi abahanzi bagize itsinda rya 3 Hills buri wese akora umuziki ku giti cye bamwe bagacyeka ko aba bombi baba baratandukanye , Mu kiganiro Twagiranye na Hope uririmba muri iri tsinda yatubwiye ko bagikorera hamwe gusa bihaye gahunda yuko bajya bakora ibikorwa bya buri umwe ku giti cye ndetse nyuma bagahurira mu itsinda .

Yagize ati” 3 Hills nabwo twatandukanye turacyakora usibye ko buri wese asigaye akora indirimbo ze ku giti cye gusa nyuma tukongera tugahurira mu itsinda tugakorana.

Mu kiganiro na Eric Mucyo aherutse kugirana n’igitangazamakuru kimwe cya hano mu Rwanda yavuze ko itsinda rihari ahubwo ko bumvikanye ko bazajya banakora indirimbo zabo bwite ariko bakagira indi bahuriramo nk’itsinda

Ati” Muri 3 Hills ni ibisanzwe twihaye gahunda yo gukora mu kebo kaburi umwe kuko aritwe twabyihitiyemo,mbese muri make 3 Hills umwuka ni mwiza nta kibazo.”

Hope yasoje atubwira ko mu minsi ya vuba itsinda rya 3 Hills bagiye gushyira hanze indirimbo nshya batigeze bifuza gutangaza izina ryayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa