skol
fortebet

Mugore niba wifuza umutuzo n’akanyamuneza mu rugo rwawe dore ibyo usabwa kwitwararika

Yanditswe: Friday 02, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Nk’uko bitangazwa na bamwe mu bamaze gushinga ingo abagabo benshi bemeza ko nyuma yo gushinga ingo abagore babo bitwara uko bashatse bitandukanye n’uko baba baritwaraga bakirambagizanya, ibi bikaba byatuma umubano w’abashakanye uzamo agatotsi ndetse bikanagabanya ingano y’urukundo rwabo.
.Inama z’urukundo ku bamaze kurushinga n’abitegura kurushinga .Menya ibyo ukwiye kwirinda nyuma yo gushiga urugo. .Ibyafasha umugore kubaka urugo rugakomera
Ibi ni bimwe mu byo wakwirinda kugira ngo wirinde (...)

Sponsored Ad

Nk’uko bitangazwa na bamwe mu bamaze gushinga ingo abagabo benshi bemeza ko nyuma yo gushinga ingo abagore babo bitwara uko bashatse bitandukanye n’uko baba baritwaraga bakirambagizanya, ibi bikaba byatuma umubano w’abashakanye uzamo agatotsi ndetse bikanagabanya ingano y’urukundo rwabo.

.Inama z’urukundo ku bamaze kurushinga n’abitegura kurushinga
.Menya ibyo ukwiye kwirinda nyuma yo gushiga urugo.
.Ibyafasha umugore kubaka urugo rugakomera

Ibi ni bimwe mu byo wakwirinda kugira ngo wirinde kuba umwe mu bagore bamara gushaka bagahinduka ukundi bikaba byanatera abagabo babo kugira umutima mubi igihe cyose.

Kugira Umwanda:Nk’uko byatangajwe na bamwe mu bagabo baganiriye n’ikinyamakuru iwaculove bavuze ko nyuma yo gushaka hari abagore batangira kwifata uko babonye bakamera nk’aho icyo bashakaga bakibonye. Ubwo kwiyitaho bikaba birangiriye aho. Mugore niba wifuza gutuma umugabo wawe agukunda gira isuku mu bihe byose wiyubahe kandi nawe umwubahishe.

Kumva amabwire: mugore wifuza kubaka urugo rugakomera irinde ikintu cyitwa amabwire kuko burya amabwire arasenya. Ikindi iyo wumva amabwire bituma uhorana umutima mubi, ibi bikaba byazamura umuco mubi udakwiye kuranga abakundana n’ababana wo kutizerana. Ibi byagaragajwe ko bikunda kuranga bamwe mu bagore bamaze gushinga ingo n’ubwo atari bose.

Agashungo n’ikigare: abagore bamaze gushinga ingo akenshi biyibagiza ibyo basezeranye n’abo bakunda, bakumva ko bazajya bifata uko biboneye ibi bigera ubwo umugore agira inshutiz’abagore bagenzi be ze.Izi zikaba ari nazo zimugira inama. Akenshi rero iyo izi nshuti zidashobotse zimugusha mu bishuko no mu gashungo.Ibi bikaba intandaro yo gusenyuka k’urugo. Niba wifuza kubaka urugo ruzira ikibi irinde agashungo.

Gufuha bikabije: byakunze kugaragara ko benshi mu bagore bamaze gushinga ingo barangwa no gufuha bikabije.Yego gufuha ni urukundo ariko gufuha bikabije bishobora kuba intandaro yo gusenyuka k’urugo.Kuko umugabo aba abona nta bwisanzure afite kandi ibi bigaragaza kutizerana hagati y’abashakanye.

Gutera akabariro bikaba ikibazo:Benshi mu bagore iyo bamaze gushaka bagira imyumvire yo kumva ko gutera akabariro bitagomba kubaho uko umutware abikenereye ahubwo hari ibyo umutware aba asabwa kubanza kuzuza kugira ngo abone kubihabwa. Ibi ngo bamwe mu bagore babigira urwitwazo bagasaba abagabo babo kugira ibyo babakorera kugira ngo nabo bemere kugira icyo bakorana nabo. Niba wifuza kurinda umugabo wawe agahinda uzamuhe agahenge umurinde kumubabaza ku byerekeye iyi ngingo njya gitanda.

Kubaka urugo ni umushinga ushingiye kuri byinshi kandi byose bigenwa n’ababana.Ibi bikaba byiza iyo ababana bahuza kandi bakuzuzanya,nibwo bigira akamaro bikanatuma abashakanye babana bishimye.
Iyo bitabaye ibyo icyari urukundo gihinduka urwango abari abakunzi bakaba abanzi nyamara igihe mwarambagizanyaga atariko uko byari bimeze atari nabyo mwari mwiteze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa