skol

Muri Congo havumbuwe uburyo butangaje bwo gutwaramo imirambo ku batishoboye(AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 09, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, hakomeje kuvugwa ikibazo cy’amikoro macye ku baturage bo mu duce tumwe na tumwe, aho umuntu apfusha uwe mu bitaro cyangwa ahandi hantu runaka, akabura ayo kumutegera imodoka yabugenewe bityo bagahitamo kubatwara mu bundi buryo bubahendukiye. Babazirikira ku mbaho ngo bataza kwigonda bari kuri moto
Abaturage bo mu mujyi wa Kikwit uherereye mu Majyepfo y’intara ya Kwilu, bavuga ko kuri ubu abatwara imirambo mu modoka zabugenewe ziyikura ku bigo (…)

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, hakomeje kuvugwa ikibazo cy’amikoro macye ku baturage bo mu duce tumwe na tumwe, aho umuntu apfusha uwe mu bitaro cyangwa ahandi hantu runaka, akabura ayo kumutegera imodoka yabugenewe bityo bagahitamo kubatwara mu bundi buryo bubahendukiye.

Babazirikira ku mbaho ngo bataza kwigonda bari kuri moto

Abaturage bo mu mujyi wa Kikwit uherereye mu Majyepfo y’intara ya Kwilu, bavuga ko kuri ubu abatwara imirambo mu modoka zabugenewe ziyikura ku bigo nderabuzima cyangwa ahandi ari abishoboye bityo bagahitamo gukoresha uburyo bwa bo bivumvuriye kandi butabahenze bwo kuyitwara kuri moto.

Aba baturage bavuga ko iyo umuntu yapfuye aba yapfuye kandi ko uko wamutwara kose atabimenya kuko ikiba kigamijwe ari ukumugeza aho aba agomba kujyanwa agashyingurwa.

Ni muri urwo rwego bafata umurambo bakawupfunyika mu bintu byinshi by’ibyenda, imifuka cyangwa amahema bakawuzingiramo barangiza bakawutwara kuri moto cyangwa ku magare.

Urugero ibinyamakuru byo muri kiriya gihugu bitanga ni urw’umucuruzi witwa Tshikapa uherutse gupfira muri uriya mujyi wa Kikwit, byabaye ngombwa ko umurambo we utwarwa n’umumotari ibilometero bisaga 400, uyu mumotari akaba yarakoze amasaha yenda gukabakaba 12 awuhetse inyuma ye kuri moto yawiziritseho, akaba yarahagurutse ku isaha ya saa tanu za mugitondo akawugeza aho yagombaga kuwujyana saa tatu z’umugoroba.

Amafoto yakwirakwiriye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uburyo butandukanye abaturage bo mu miryango itishoboye mu mijyi imwe n’imwe yo muri RDC itwara imirambo kuri za moto mu gihe itabashije kwishyura igitoro cy’imodoka zabugenewe ngo ziyigeze aho igomba kugezwa.

Ibitekerezo

  • Ndumva bazi kwishakira ibisubizo ahubwo,none se babigenza bate niba bihenze koko.

    Njye ndumva ari intore bazi gukemura ibibazo.

    biratangaje ariko ntakundi

    biratangaje ariko ntakundi

    Congo ni igihugu cyabuze abayobozi.

    Mbega agahinda! Nibakomere! Hano MU ISI si iwacu!

    nukwihangana gusa imana ila balebelela nacyiba itacyizi is I Niko idutunze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa