Mu kiganiro n’itangazamakuru umuganga w’umunya-Cuba w’itwa Doctor Luis Herrera yasabye isi” Kwirinda gukina n’amagara y’abantu kuko iyo bakoze ibyorezo nka biriya ku mpamvu zifitanye isano n’ubucuruzi abantu bahasiga ubuzima ugasanga amagara ya rubanda arimo arahatakirira”.
Doctor Luis Herrera yavuze ko uyu muti wa Interferon Alpha 2B wakozwe kera dore ko umaze imyaka 40 ukoreshwa mu gihugu cya Cuba no hanze yacyo ,uko ngo watangiye ukoreshwa mu byaro bya Cuba umuganga w’itwaga Huston akaza kubona ko ari umuti wavura ibintu byinshi maze akabimenyesha umukuru w’igihugu cyabo Fidel Castro,ariko ngo ntabwo wahise uhabwa agaciro cyane kuko utari wizewe neza gusa waje gukoreshwa muri leta zunze ubumwe za amerika ndetse no muri Finland.
Nyuma y’igihe gito utangiye gukoreshwa watangiye kubonwa nkaho waba ari igisubizo cyiza ku ndwara nyinshi zitandukanye,maze nyuma ho gato utangiye gukoreshwa n’abahanga benshi ushirwa mu mitungo y’igihugu mu bijyanye n’ubuzima, Ahagana mu myaka 3 ishize n’ibwo hadutse ubundi bwoko bwa Corona Virus bwitwaga MERS-CoV maze uyu muti w’ifashishwa mu kugabanya ubukana cyari gifite utangira guhabwa agaciro nyuma y’igihe kirekire ukozwe.
Mu byumweru bike bishize uyu muti watangiye kugeragezwa mu kugabanya ubukana bw’a corona virus yavugwaga mu gihugu cy’ubushinwa ari naho watangiye kubonwamo igisubizo,gusa bikaba bivugwako uyu muti waba ufite izindi ngaruka n’ubwo ngo zidakanganye cyane.
Ikindi wamenya n’uko Interferon Alpha 2B,uyu muti wabanya-Cuba ngo utagomba gukoreshwa ku bantu bafite ubudahangarwa bukomeye mu mubiri kimwe no ku bana bato,ariko ukaba mwiza na none ku bantu bageze muzabukuru kimwe no ku badafite ubudahangarwa bukomeye bw’umubiri wabo.
Ku ruhande rwa Cuba yakoze uyu muti barifuza ko uyu muti wagakoreshejwe ku isi hose mu rwego rwo gufasha isi mu guhangana n’iki cyorezo,gusa nanone ngo bakaba bafite inzitizi z’ibihugu bishobora kudakoresha uyu muti kubera imibanire ya politike nk’ibihugu bya Amerika ndetse na bimwe mu bihugu bya Afrika,gusa bo bakaba basaba ko abatuye isi bagafashijwe hatitawe kuri iyo mibanire y’ibihugu kuko ibintu byose biza nyuma y’ubuzima nkuko byatangajwe na Doctor Luis Herrera wakoze uyu muti.
Ibitekerezo
Ubux koko badufashije nomu Rwanda ukahagera