skol
fortebet

Musa ari mu maboko ya polisi nyuma yo gusambanya mama we ku gahato

Yanditswe: Friday 03, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

- Umusore w’imyaka 25 akurikiranyweho gusambanya nyina ku ngufu
- Ari mu maboko ya polisi, nyuma yo gukora amahano ndengakamere, benshi batemera ko bishoboka

Sponsored Ad

Polisi yo mu karere ka Amuria muri Uganda icumbikiye umusore witwa Musa Emungu w’imyaka 25 y’amavuko ashinjwa gusambanya nyina ku ngufu.

Uyu musore wabaga mu gace ka Awujangura arashinjwa gusambanya nyina w’umukecuru witwa Joyce Anyabo amusanze mu nzu mu masaha ya saa Mbili z’umugoroba ubwo yari atashye yasinze agasanga uyu mukecuru aryamye agahita amusanga mu buriri. Uyu mukecuru akaba yaravugije induru, abaturage baza bagasanga umuhungu we yabirangije.

Umuvugizi wa polisi yo muri kariya gace, Michael Odongo avuga ko uyu mukecuru yahise agezwa ku kigo nderabuzima cya Amuria kureba niba nta birwara yamwanduje ndetse no gufata ibimenyetso simusiga byerekana koko ko yafashwe ku ngufu.

Uyu muvugizi wa polisi avuga ko ibimenyetso byatanzwe na muganga byagaragaje koko ko uyu mukecuru yafashwe ku ngufu, naho uyu muhungu we akaba ategereje gukurikiranwa n’ubutabera ku byaha nk’ibyo byo guhohotera nyina umubyara.

Odongo avuga ko bene ibi byaha bimaze gufata indi ntera muri kariya gace ariko ibyinshi bikaba bitavugwa kuko usanga abaturage batinya kwishyira ku karubanda bagahitamo kubiceceka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa