Musanze:Uwari Visi Meya watawe muri yombi azira gukubita umugore we yahishuye ko hari abari inyuma y’imibanire mibi n’umugore we
Yanditswe: Friday 31, Jan 2020
NDABEREYE Augustin wahoze ari umuyobozi wungirije w’akarere ka Musanze ashinzwe iterambere ry’ubukungu yatawe muri yombi kuwa 29 Kanama umwaka ushize wa 2019 ashinjwa gukubita no gukomeretsa umugore we. Nyuma y’iminsi itanu gusa atawe muri yombi yaje guhita yeguzwa n’inama njyanama y’akarere ka Musanze kimwe n’abandi babiri bari bafatanyije kuyobora aka karere bo ariko bahowe andi makosa.
Mu maburanisha yagiye aba ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo muri uru rubanza ubushinjacyaha buregamo NDABEREYE Augustin icyaha cyo gukubita no gukomeretsa n’icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranwe, ntabwo NDABEREYE yigeze ashaka kwinjira cyane mu byo apfa n’umugore we bafitanye abana batatu.
Ubwo uru rubanza rwatangiraga kuburanishwa mu mizi mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze kuri uyu wa gatatu tariki 29 Mutarama 2020, NDABEREYE Augustin wari kumwe n’umwunganira mu mategeko yasabye ko iburanisha ryabera mu muhezo kuko ngo hari ibishobora kuvugirwa muri uru rubanza bitari ngombwa ko bisakara muri rubanda.
Mu gusobanura ibyo ashingiraho asaba ko urubanza rwe rwabera mu muhezo, NDABEREYE Augustin yagaragarije urukiko ko mu isobanurampamvu ku byaha ashinjwa mu gihe yaba atangiye kwiregura hashobora kuvugirwamo ibyafatwa nk’amabanga y’urugo, cyangwa imvugo zidakwiye umuco mbonezabupfura.
Kuri ibi ariko yongeraho ko hari n’abantu bazagenda bakomozwaho muri uru rubanza nk’abari inyuma y’amakimbirane yavutse hagati ye n’umugore we, kandi ngo bikaba atari ngombwa ko amazina y’abo bantu yatangazwa mu ruhame kuko bishobora kubangamira imigendekere y’urubanza. Ni nako byaje kugenda kuko urukiko rwanzuye ko uru rubanza ruburanishirizwa mu muhezo.
Ni urubanza rwari rwatangiye umugore wa NDABEREYE wakorewe ibyaha byose umugabo we ashinjwa adahari ariko nawe akaba yaje guhamagazwa muri iri buranisha ryaje kurangira urukiko rwisumbuye rwa Musanze rutangaje ko uru rubanza ruzasomwa ku itariki 27 Gashyantare muri uyu mwaka wa 2020.
Inkuru ya radiotv1
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *