skol

Mutesi Aurore ndetse n’umukunzi we Egide bagiye gusezerana imbere y’amategeko

Yanditswe: Wednesday 25, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Mutesi Aurore ndetse n’umukunzi we Egide kuri uyu wa Gatanu taliki ya 27 Nyakanga 2018 bazasezerana imbere y’amategeko nk’umugore n’umugabo.

Umwe mu nshuti za hafi z’aba bombi yatangarije umuseke dukesha iyi nkuru ko Aurore na Egide bagiye gusezerana imbere y’amategeko aho umuhango uzabera muri Leta zunzu Ubumwe z’Amerika.

Yakomeje avugako ibijyanye n’uyu muhango w’ubukwe bwabo wagizwe ibanga kuko nawe uretse kubimenyeshwa nta butumire bwanditse yahawe.

Amakuru atugeraho ni uko aba bakundana bazasezerana imbere y’amategeko muri Amerika gusa biteganyijwe ko indi mihango irimo gusaba no gukwa umugeni bikazabera mu Rwanda mu minsi iri imbere.

Ibi bibaye nyuma yuko muri Werurwe uyu mwaka aribwo Egide yamutunguye Aurore akamwambika impeta amusaba ko yamubera umufasha , Ntakuzuyaza Aurore nawe agahita amubwira ko amwemereye , umuhango wabaye mu ibanga rikomeye ndetse wagaragayemo inshuti zabo za hafi gusa .

Twakwibutsa ko Mutesi Aurore yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012 .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa