skol
fortebet

Ndagisha Inama:Umugabo wanjye yamfatanye n’undi mugabo turyamanye none ntakinyitaho niyo turyamanye

Yanditswe: Sunday 29, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Nitwa Kevine, ndi umugore w’imyaka 27 y’amavuko. Umugabo wanjy tubyaranye rimwe ariko ntakinyizera kubera aherutse kumbonana n’undi mugabo ahantu hihrereye.
Nakundanye n’umusore tukiga mu mashuri yisumbuye ariko nyuma aza kujya muri Amerika dutandukana gutyo. Mu minsi ishize nibwo yagarutse aje kwereka umuryango we umugore n’abana ubwo nabacagaho mvuye ku kazi biba ngombwa ko njya kubasuhuza.
Birumvikana ko nicaye gato tuganira n’abandi bose ariko ariko ndi kubara amasaha kuko bwari bumaze (...)

Sponsored Ad

Nitwa Kevine, ndi umugore w’imyaka 27 y’amavuko. Umugabo wanjy tubyaranye rimwe ariko ntakinyizera kubera aherutse kumbonana n’undi mugabo ahantu hihrereye.

Nakundanye n’umusore tukiga mu mashuri yisumbuye ariko nyuma aza kujya muri Amerika dutandukana gutyo. Mu minsi ishize nibwo yagarutse aje kwereka umuryango we umugore n’abana ubwo nabacagaho mvuye ku kazi biba ngombwa ko njya kubasuhuza.

Birumvikana ko nicaye gato tuganira n’abandi bose ariko ariko ndi kubara amasaha kuko bwari bumaze kwira.

Ubwo nasezeraga, uyu mugabo yansabye ko yampa rifuti akangeza hafi y’iwanjy kuko nari natinze kandi koko byari na ngombwa. Ingorane zavutse ubwo navaga mu modoka ngeze aho njya ngakubitana n’umugabo wanjye ndi kuyishobokamo.

Nanjy ubwanjye umutima wahise umvamoa riko ntekereza ko ndi bumutekerereze uko byagenze. Gusa kugeza ubu, hashize ibyumweru 2 tutavugana none ndumva umutima wanjy wenda guturika none mumfashe.

Nubwo nta cyo twakoze, biragoye kubyemeza umugabo wanjye kuko we akeka ko nari ndi kumuca inyuma.

Mu by’ukuri ndamukunda kandi nzi neza ko na we ankunda ariko kuva yambonana n’uwo mugabo ntarongera kuryama andeba none byanyobeye. Nimungire inama.

Ibitekerezo

  • Gerageza Umusabe Umwanya Muganire Umusobanurire Umubwizukuri Kandi Niba Ngobwa Uhamagare Uwo Mugabo Yababonanye Umwerekeko Yahoze Ari Inshuti Umugabo Wawe Azabyumva Niba Agukunda.

    Raba Ukuntu Womusaba Umwanya Wokumusigurira Ukuntu Vyageze.Canke Urabe Umuntu Wumugenzi Wiwe Umutume Agusabire Imbabazi Numwanya Canecane Umugenzi Wumudame Kuko Umugabo Yohava Avuga Ko Nawenye Mubizinanyemwo.

    Ibyo uvuga ntaho bihuriye n’umutwe wahawe iyi Nkuru. None se uravuga ko yabafashe muryamanye mu kandi kanya ngo mwakubitanye uva mu modoka y’uwo mugabo agucyuye. Ukuri kuri he?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa