Ndayisenga Kassim umunyezamu wa Rayon Sports yinjiye mu ruhando rw’abasore bafite abakunzi
Yanditswe: Tuesday 29, May 2018
Umunyezamu wa Rayon Sports Ndayisenga Kassim ari mu rukondo n’umukobwa witwa Finah
Kassim Ndayisenga wa kabiri w’ikipe ya Rayon Sports. Yatangiye kwigaragaza cyane nyuma y’aho Evariste Mutuyimana wahoze yungirije Bakame yitabye Imana mu mwaka ushize.
Kuri ubu uyu musore ari mu munyenga rukundo w’urukundo n’umukobwa witwa Finah. Amakuru atugeraho avugako aba bombi bamaze igihe bakundana n’ ubwo urukundo rwabo barugize ibanga ndetse bakunze kubigaragaza ku mbuga nkoranyamba bakoresha.
Yaba Kassim cyangwa Finah bakunze gushyira amafoto kuri instagram bari kumwe cyangwa se umwe agashyiraho iy’undi ubundi amubwira amagambo y’ urukundo aya benshi bazi nk’ imitoma.
Finah ntabwo azwi cyane mu ruhando rw’ imyidagaduro gusa amakuru dufite nuko akundana na Kassim ndetse akunze gusohocyera aho uyu mukobwa ubusanzwe akorera ari naho ubusanzwe abakinnyi ba Rayon bakunze kwicira akanyota.
Ibitekerezo
Umukunzi umukunzi umukunzi....Aba bahuzwa na sex ntabwo baba ari "abakunzi".Ntabwo arirwo rukunda imana isaba abantu batuye isi.Ahubwo birayibabaza cyane.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Igihano cy’abanyabyaha,ni urupfu rwa burundu nta kuzuka.Soma Abaroma 6:23.